00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

John Rwangombwa yashyizwe muri ba Guverineri batanu beza muri Afurika

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 25 May 2023 saa 11:11
Yasuwe :

Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, John Rwangombwa, yashyizwe ku mwanya wa kane muri ba Guverineri ba Banki Nkuru 10 beza muri Afurika mu 2022, aho yahawe inota rya B+.

Ni ku rutonde ngarukamwaka rukorwa n’Ikinyamakuru Global Finance gikorera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, giha amanota ba Guverineri ba Banki Nkuru z’ibihugu 101 kuva mu 1994. Gisanzwe kandi gikora urutonde rw’amabanki yahize andi mu ngeri zitandukanye hirya no hino ku isi.

Amanota atangwa guhera kuri A kugeza kuri F, hashingiwe ku buryo ba Guverineri ba Banki Nkuru bitwaye mu guhangana n’izamuka ry’ibiciro ku masoko, gushyiraho ingamba zo guteza imbere ubukungu, kurwanya no kugenzura itakazagaciro k’ifaranga ndetse no kugenzura inyungu ku nguzanyo.

Rwangombwa yashyizwe ku mwanya wa Kane inyuma ya Lesetja Kganyago, uyobora Banki Nkuru ya Afurika y’Epfo ufite inota rya A, Harvesh Kumar Seegolam, Guverineri wa Banki Nkuru ya Mauritius ufite inota rya A- na Abdellatif Jouahri, Guverineri wa Banki Nkuru ya Maroc ufite inota rya A-.

Abaje imbere ya Rwangombwa ni bo bonyine muri Afurika bari muri ba Guverineri 20 ba mbere ku rwego rw’Isi.

Rwangombwa yashyizwe ku mwanya wa kane kuko ubuyobozi bwe bwagize uruhare rukomeye mu gusigasira urwego rw’imari no guteza imbere ubukungu muri rusange mu Rwanda.

Rwangombwa kandi yashyizeho politiki z’ifaranga zirimo ubushishozi, zikaba zaragize akamaro mu iterambere ry’urwego rw’imari mu gihugu. Hari kandi kwibanda ku kugeza serivisi z’imari kuri bose, no gushyiraho imirongo y’ubugenzuzi yatumye ubukungu bw’u Rwanda budahungabana.

Umwaka ushize Rwangombwa, yatowe nka Guverineri w’umwaka mu bihembo byatangiwe mu nama yiga ku iterambere ry’ibigo by’imari ku mugabane wa Afurika izwi nka Africa Financial Industry Summit (AFIS).

Igihembo Rwangombwa yahawe kizwi nka AFIS Central Bank Governor, gitanzwe ku nshuro ya mbere muri iyo nama, kikaba gihabwa Umuyobozi wa Banki Nkuru wagaragaje imikorere myiza iteza imbere urwego rw’imari.

Kuva muri Gashyantare 2013 ubwo Rwangombwa yagirwaga Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu (BNR), ubukungu bw’u Rwanda bwagiye butera imbere ku muvuduko mwiza aho nibura buri mwaka buzamuka ku kigero kiri hejuru ya 7%.

Muri gihe cye nk’Umuyobozi wa BNR himakajwe ikoranabuhanga mu bijyanye na serivisi z’imari. Urugero imibare iheruka ya BNR igaragaza ko mu mwaka w’ingengo y’imari 2021/2022, amafaranga yahererekanyijwe binyuze kuri telefone (Mobile Banking) yiyongereye ku kigero cya 58 % ugereranyije n’umwaka wabanje, akava kuri miliyari 4.707 Frw akagera kuri miliyari 6.616 Frw.

John Rwangombwa yakoze mu nzego zitandukanye z’ubukungu bw’u Rwanda zirimo Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro, Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ndetse aza kuyiyobora guhera mu 2009.

Muri icyo gihe nibwo hari hari gushyirwa mu bikorwa gahunda ya mbere y’Imbaturabukungu (EDPRSI) igamije kugabanya ubukene, yasize ubukene mu Rwanda bugabanyutseho 12 % guhera mu 2006 kugeza 2011.

Mu mwaka wa 2015 ubwo yari amaze imyaka ibiri ayoboye BNR, yahawe igihembo cya Guverineri wa Banki nkuru w’Umwaka muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara.

Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR), Rwangombwa ayoboye iherutse kugumishaho inyungu fatizo yayo kuri 7% nk’uko byari bimeze mu gihembwe gishize, kugira ngo bifashe mu guhangana n’izamuka ry’ibiciro rikigaragara ku masoko.

Rwangombwa yavuze ko ubukungu bw’u Rwanda byitezwe ko buzazamuka ku kigero cya 6,2% kandi ko hashingiwe ku buryo ubukungu bwari buhagaze mu gihembwe gishize, byitezwe ko iki gipimo kizagerwaho.

Ibyoherezwa mu mahanga mu gihembwe cya mbere cy’uyu mwaka, byazamutse kuri 17,7% mu gihe ibitumizwayo biri kuri 27,6%. Icyuho kiri hagati y’ibyoherezwa n’ibitumizwa kiri kuri 35,2%.

Itakazagaciro ry’ifaranga ry’u Rwanda ryo riri kuri 4,6%, ugereranyije n’uko byari bimeze umwaka ushize.

Mu byatunguranye kuri uru rutonde, ni uko Guverineri wa Banki Nkuru ya Nigeria atigeze aza ku rutonde rw’abeza 15 muri Afurika , kuko yahawe inota rya C- bigatuma aza munsi y’ab’ibihugu nka Kenya, u Rwanda, Ghana, Tanzania na Zambia.

Ku mwanya wa Gatanu muri ba Guverineri beza muri Afurika hashyizwe, Jose De Lima Massano wa Banki Nkuru ya Angola, ku mwanya wa Gatandatu hari Abbas Mahamat Tolli wa Banki y’ibihugu bya Afurika yo Hagati, uwa karindwi ni Moses Pelaelo wa Banki Nkuru ya Botswana, Patrick Njoroge wa Banki Nkuru ya Kenya ari ku mwanya wa munani, uwa cyenda ni Buah Saidy wa Banki Nkuru ya Gambia naho Ernest Addison wa Banki Nkuru ya Ghana akaba uwa 10.

John Rwangombwa yashyizwe muri ba Guverineri batanu beza muri Afurika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages