00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Karongi yahize kongera inganda z’icyayi kinjiriza igihugu amadovize

Yanditswe na

Marie Chantal Nyirabera

Kuya 16 September 2013 saa 09:27
Yasuwe :

Akarere Karongi kaje mu turere dutatu twa mbere kwesheje neza imihigo mu mwaka wa 2013, gatangaza ko kagiye kubaka uruganda rwa 3 rw’icyayi mu kugira icyayi cyiza gifite uburyohe.
Umuyobozi w’akarere ka Karongi, Kayumba Bernard, mu kiganiro yagiranye na IGIHE yagize ati ”Akarere kacu kaje ku isonga mu kugira icyayi cyiza cya Gasenyi, ubu tugiye kubaka uruganda rwa gatatu mu Rugabano.”
Mu muhango wo kugaragaza imihigo no guhiga indi y’umwaka utaha muri gahunda y’ imbaturabukungu ya (…)

Akarere Karongi kaje mu turere dutatu twa mbere kwesheje neza imihigo mu mwaka wa 2013, gatangaza ko kagiye kubaka uruganda rwa 3 rw’icyayi mu kugira icyayi cyiza gifite uburyohe.

Umuyobozi w’akarere ka Karongi, Kayumba Bernard, mu kiganiro yagiranye na IGIHE yagize ati ”Akarere kacu kaje ku isonga mu kugira icyayi cyiza cya Gasenyi, ubu tugiye kubaka uruganda rwa gatatu mu Rugabano.”

Mu muhango wo kugaragaza imihigo no guhiga indi y’umwaka utaha muri gahunda y’ imbaturabukungu ya II, Umukuru w’Igihugu yasabye abayobozi b’uturere kuzongera umusaruro w’ibihingwa byoherezwa hanze.

Icyayi cy’ u Rwanda kiri mu bihingwa byoherezwa hanze nyuma y’ikawa, bikinjiriza amadevise igihugu. Ibi biri mu byo Kayumba yiyemeje gukomeraho, ati “Ubuhinzi bw’icyayi bufasha aka karere gukomeza guteza imbere ubuzima bw’abagatuye, bikabafasha kugira ubuzima bwiza no kongera ubukungu bw’Igihugu.”

Inganda zatunganyaga umusaruro w’icyayi muri aka karere zari zisanzwe ari ebyiri, kandi keramo icyayi cyinshi, imisozi iba iagaragaraho icyayi.

Umukuru w’Igihugu mu mpera za Kanama 2013, mu nama yari yahuje inganda z’icyayi zo mu karere ka Afurika y’Uburasirazuba (EATTA), yasabye abashoramari kuza kuyishora mu nganda z’icyayi z’u Rwanda zirimo kwiyongera mu bwinshi aho ubu zisaga 16.

Inganda ebyiri zo muri Karongi zaragaragaye muri enye za mbere zahembwe.

Dr Agnes Kalibata, Ministiri w’ubuhinzi n’ubworozi, muri iyi nama yavuze ko u Rwanda rushaka kongera ubuso bw’ubutaka buhingwaho icyayi kugira ngo rubone umusaruro rwifuza, kandi ko cyabona aho gihingwa kuko kitananga ahari ubutaka busharira.

Icyayi ni igihingwa ngengabukungu kinjiriza u Rwanda amadovize menshi

[email protected]

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages