00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

KCB Bank yagaragarije abakiriya uko batunga inzu ku nguzanyo iciriritse

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 6 May 2017 saa 03:12
Yasuwe :

Banki y’Ubucuruzi KCB Bank, yifashishije inararibonye mu gusobanurira byimbitse, abanyarwanda uko bakubaka cyangwa bagura inzu mu nguzanyo itanga, yishyurwa mu gihe cy’imyaka isaga 20.

Iyi nguzanyo ihabwa uwubaka cyangwa ugura inzu, iri mu buryo umukiriya uyihawe yoroherezwa kuyishyura ½ cy’amafaranga yinjiza ku kwezi, akayishyura mu gihe cy’imyaka 20.

Ni ibiganiro byabaye ku wa 5 Gicurasi, bigamije guha ubushobozi n’ubumenyi abakiriya ba KCB Bank ku bijyanye n’uko bakwiyubakira cyangwa bakagura inzu ziciriritse.

Impuguke mu kugena agaciro k’inyubako (Housing Financial specialist) mu kigo cy’igihugu cy’imyubakire(Rwanda Housing Authority), Muvuzankwaya Samson, yagarutse ku biranga inzu iciriritse birimo kuba amafaranga ikodeshwa atarenga 30% by’amafaranga yinjiza ku kwezi.

Yavuze ko impamvu, ari ukurengera imibereho y’umuturage, ati “Impamvu tuvuga 30%, ni ukugira ngo leta irengere imibereho y’umuturage. Iyo arenze, uwo muntu uguze inzu, aba agiye kubaho nabi. Ni ukugira ngo bitagira ingaruka ku mibereho ye[..] Leta yemera kandi yitegeuye gufasha abashoramari bose kubaka inzu ziciriritse.”

Umukozi wa KCB Bank ushinzwe ishami ry’inguzanyo zihabwa abubaka inzu, Beatrice Haba, yasobanuye ko umuntu uhawe inguzanyo y’ubu buryo bimufasha kubona inzu kandi akanishyura inguzanyo ntacyo bihungabanyije ku mibereho kuko yishyura make mu gihe kirerekire, anasaba abantu kubyaza umusaruro iyi gahunda Banki yabageneye.

Umukozi ushinzwe amasoko n’ibikorwa by’itumanaho muri KCB, Akimanzi Albert, avuga ko iyi nama yateguwe kugira ngo abantu babashe kuganira n’inararibonye mu bijyanye n’imyubakire.

Ibi biganiro byahuje inararibonye n’abakiriya b’iyi banki basaga 50. Bigenda biba hakaganirwa ku cyateguwe ku bintu bitandukanye birimo ubuhinzi, kwihangira umurimo, inganda, umusoro, ubucuruzi mpuzamahanga n’ibindi.

Abitabiriye ibiganiro ku buryo abanyamuryango ba KCB Bank bashobora gutunga inzu ziciriritse
Umukozi wa KCB Bank ushinzwe ishami ry’inguzanyo zihabwa abubaka inzu, Beatrice Haba
Impuguke mu kugena agaciro k’inyubako (Housing Financial specialist) mu kigo cy’igihugu cy’imyubakire(Rwanda Housing Authority), Muvuzankwaya Samson

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages