00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

KCB igiye kujya itanga ibihembo ku bafungurije konti muri Expo

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 2 August 2018 saa 09:25
Yasuwe :

Mu rwego rwo gushishikariza abantu kurushaho kugira umuco wo kuzigama, Banki y’Ubucuruzi ya KCB Rwanda igiye gutangira gutanga ibihembo ku bantu bazajya bafungurira konti ahari kumurikirwa ibikorwa byayo muri Expo ya 2018.

KCB ni kimwe mu bigo by’ubucuruzi bikomeje kumurika ibikorwa na serivisi bitanga mu imurikagurisha mpuzamahanga ryatangiye ku wa 26 Nyakanga, i Gikondo mu Mujyi wa Kigali.

Mu kiganiro na IGIHE, Umuyobozi ushinzwe serivisi z’abakiliya muri KCB, Liliose Nyinawinkindi, yavuze ko icyo bashyizemo imbaraga cyane ari ugushishikariza abantu gukoresha ikoranabuhanga bagatandukana no kugendana amafaranga mu ntoki, abadafite konti bagafashwa kuzifungura.

Ati “Serivisi zose dusanzwe dutanga muri banki ushobora kuzibona hano. By’umwihariko turi kumenyekanisha konti yacu yo kuzigama na serivisi z’ikoranabuhanga. Turashakaga kubwira abantu ko bishoboka kutagendana amafaranga mu ntoki.”

Nyinawinkindi yavuze ko bateganya kuzajya batanga ibihembo ku bantu bazafunguriza konti muri Expo n’abazajya baza gusaba uburyo bwo gukoresha telefoni kugira ngo babone serivisi z’iyi banki.

Ati “Tuzajya dutanga ibihembo ku bafunguza konti nshya, abasaba gushyirwa mu buryo gukoresha telefoni n’abasaba amakarita yo kubikuza. Buri wese ukoze kimwe muri ibi bikorwa azajya agira amahirwe yo gutombora ibintu bitandukanye birimo na telefoni zigendanwa.”

KCB kandi ikomeje gufasha abacuruzi batandukanye bari muri iyi Expo kubona imashini zifashishwa mu kwishyura ibicuruzwa bitandukanye hatabayeho guhererekanya amafaranga mu ntoki (POS), ibi byose bikaba biri mu murongo iyi banki yihaye wo gukomeza guteza imbere ikoranabuhanga.

Iri murikagurisha ngarukamwaka riri kuba ku nshuro ya 21 rizasozwa ku wa 15 Kanama 2018, ryitabiriwe n’abamurika ibicuruzwa na serivisi baturutse mu bihugu bisaga 20.

KCB yegereje serivisi zayo abagana ahari kumurikirwa ibikorwa byayo muri Expo ya 2018
Ufunguje konti cyangwa agasaba ikarita yo kubikuza agira amahirwe yo gutsindira ibihembo birimo na telefoni igendanwa
Umuyobozi ushinzwe ibijyanye n’uburyo abakiliya bishimira serivisi za KCB, Liliose Nyinawinkindi

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages