Abakozi b’iki kigega cyaganirije abari ku isoko rya Gahanga n’irya Zinia, ku wa 6 Kamena 2018.
BDF yibukije ko iba ihari mu korohereza abajyaga bazitirwa no kuba nta ngwate bafite, ibigo by’imari n’amabanki bigasubizayo inyuma imishinga yabo ikeneye inguzanyo nyamara nta yindi nenge ifite.
Ushinzwe BDF mu Karere ka Kicukiro, Mukobwajana Happy, yabwiye IGIHE ko basanze ari ngombwa kujya begera abaturage, bakamenya ubwoko bw’ingwate yishingira.
Yagize ati “Igikwiye kumvikana neza ni uko BDF atari ikigo cy’imari ahubwo dufasha umunyarwanda kugira ngo agere ku kigo cy’imari cyangwa banki akorana nayo adafite impungenge z’ingwate, mbere rero umuntu yajyaga kwaka inguzanyo bakamusubizayo kubera ko nta ngwate afite ihagije, ari cyo kibazo BDF yaje gukemuka, ubwo Perezida wa Republika Paul Kagame yashyiragaho iki kigega mu 2012.”
Yasobanuye ko n’abibwiraga ko BDF yishingira abagore, urubyiruko, abacitse ku icumu n‘abavuye ku rugerero gusa atari byo kuko n’abatari muri abo bishingirwa 50 % by’ingwate, mu gihe abandi bishingirwa 75 % ku mishinga y’iterambere, irimo n’iy’igihe kirambye.
Bizimana Thomas ukora akazi ko gutwara abagenzi kuri moto wakurikiranye inyigisho za BDF i Gahanga, yabwiye IGIHE, ko nyuma yo kumva ibisobanuro by’abakozi ba BDF agiye kwegera banki asanzwe akorana nayo, akaba yagura indi moto.
Yagize ati “Mfite ingamba z’uko ngiye kwaka indi moto nsigare ndwana no kwishyura kandi nzabigeraho; najyaga nzitirwa no kutabona ingwate ihagije kandi abantu iyaba basobanukirwaga n’imikorere ya BDF, ibibazo byinshi bafite byo kubura ingwate byakemuka bakiteza imbere.”
Abagore bacururiza mu isoko rya Zinia bashimiye BDF uburyo ibazaniye butabasaba kubanza kunyura mu matsinda ya benshi kuko hari ubwo byabakererezaga kubona amafaranga bifuza.
Umwe muri bo witwa Mukanyandwi Isabella yagize ati “Ubusanzwe twakoreraga mu bimina bikadufasha kubona inguzanyo kandi imwe mu nyungu bidufasha ni ukwishingirana hagati yacu ariko habonetse undi mwishingizi wiyongera kuri ibyo bimina nk’uku bizadufasha gutera imbere kurushaho, turabishimira rero Perezida Paul Kagame waduhaye BDF ngo iduteze imbere.”
Ikibazo aba bagore bagifite, ni ukutagira ababigira imishinga ku buryo bubakuriraho impungenge z’uko yazahomba, amabanki na BDF bikaba byayisubiza inyuma mu gihe iri kunonosorwa.
BDF yashyizweho ku bufatanye bwa Guverinoma y’u Rwanda na Banki y’Igihugu Itsura Amajyambere (BRD) ngo ifashe abaturage kwiteza imbere binyuze mu kubona ingwate ku nguzanyo.
Kugeza ubu BDF ifite imishinga hafi ibihumbi 10 yishingiye ku ngwate.
BDF itanga ingwate igera no kuri miliyoni 500 Frw ku mishinga y’ubuhinzi n’ubworozi na miliyoni 20 Frw ku bifuza kuzahura ubucuruzi bwabo. Igihe gito ku mishinga yishingirwa ingwate ni umwaka umwe, ikirekire gishoboka kikaba imyaka 10.



















TANGA IGITEKEREZO