00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali: Hatangijwe imurikagurisha ryitezweho gufasha abakeneye gushora imari mu myubakire

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 15 March 2017 saa 09:59
Yasuwe :

Ku nshuro ya kane, mu mujyi wa Kigali hatangijwe imurikagurisha ry’ibikoresho by’ubwubatsi n’imyubakire igezweho ryitezweho kugaragaza ko gushora imari mu bwubatsi bw’amacumbi aciriritse ari ibintu bishoboka.

Iri murikagurisha ryatangiye kuri uyu wa 15 Werurwe 2017, ryateguwe n’ikigo The Property Home Show, ku nkunga ya Banki y’u Rwanda itsura amajyambere (BRD).

Ririmo ibikoresho bitandukanye by’ubwubatsi bihendutse kandi bifite umwihariko w’ibikorerwa mu Rwanda. Usibye ibikoresho birigaragaramo ryanitabiriwe n’ibigo bifite imishinga y’ubwubatsi iri hafi gushyirwa mu bikorwa.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Nyamurinda Pascal yavuze ko imurikagurisha nk’iri rituma habaho uburyo bushya mu bijyanye no gushora imari mu myubakire n’amacumbi ahendutse ku baturage.

Ati” Ushobora kuvuga ko amacumbi ya miliyoni 20 aciriritse, ariko igice kinini cy’abanyarwanda kibona ko atari amacumbi aciriritse. Hari aho twagiye tureba bateganya kubaka amacumbi ubona ko ari nka miliyoni esheshatu ku nzu (appartements) irimo icyumba kimwe; ibyo mbona bishobora gufasha abaturage benshi.”

Yakomeje avuga ko abaturage benshi batuye mu tujagari kubera ko badafite ubushobozi bwo kubaka mu buryo bugezweho, ibigo byitabiriye imurikagurisha bikaba bigaragaza uburyo bishobora kunganira Leta n’Umujyi wa Kigali by’umwihariko.

Yagarutse kandi ku bikoresho by’ubwubatsi n’ibyo mu nzu biri kumurikwa, avuga ko kuba byinshi muri byo ari ibikorerwa mu Rwanda ari ikimenyetso ko bishoboka kubaka udahenzwe ndetse n’ukeneye icumbi ntahendwe.

Umuyobozi w’Ikigo The Property &Home Show, Lisa B Marler, yavuze ko ikigamijwe muri iri murikagurisha ari uguhuriza hamwe abafite aho bahuriye n’imiturire kugira ngo bereke abanyarwanda ko bashobora gutunga inzu zabo.

Marler yavuze ko impamvu amacumbi menshi yo mu Rwanda agihenze biterwa n’uko ibikoresho by’ubwubatsi bikigurwa hanze, ariko agaragaza ko abantu baramutse bitabiriye kubakisha amatafari, amabati n’ibindi bikorerwa mu gihugu byatuma barushaho guhendukirwa.

Iri murikagurisha rizasozwa ku itariki ya 18 Werurwe 2017, riri kubera muri Camp Kigali, rihurije hamwe abafite imishinga yo kubaka inyubako zigizweho, abakora ibikoresho bitandukanye by’ubwubatsi n’ibindi bikenerwa mu ngo.

Iri murika ririmo ibikoresho bitandukanye
Iri murika ririmo n'ibikoresho byo mu rugo ku giciro kidahanitse
Usangamo na za matela zigezweho
Mu bikoresho biri muri iri murika harimo ibifite umwihariko wo kuba byarakorewe mu Rwanda
Umuyobozi w'Ikigo, The Property Home Show, Lisa B Marler

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages