00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kohereza ingabo mu butumwa bw’amahoro, kimwe mu byazamuye ingengo y’imari

Yanditswe na

Rene Anthere Rwanyange

Kuya 6 March 2014 saa 02:11
Yasuwe :

Ingengo y’imari y’igihugu y’umwaka wa 2013/2014, yiyongereyeho yiyongereyeho Miliyari 24,2 z’amafaranga y’u Rwanda. Uku kwiyongera kw’iyi ngengo y’imari mu gice cya mbere cy’umwaka, gukomoka ku kuba u Rwanda rwarohereje ingabo nyinshi mu butumwa bw’amahoro muri Repubulika ya Centrafrique no muri Sudani y’Amajyepfo, hakiyongeraho izindi mpinduka zabaye mu gushyira poliriki y’ubukungu mu bikorwa.
Ibi ni ibyatangajwe na Minisitiri w’imari n’igenamigambi, Amb. Gatete Claver, kuri uyu wa Kane (…)

Ingengo y’imari y’igihugu y’umwaka wa 2013/2014, yiyongereyeho yiyongereyeho Miliyari 24,2 z’amafaranga y’u Rwanda. Uku kwiyongera kw’iyi ngengo y’imari mu gice cya mbere cy’umwaka, gukomoka ku kuba u Rwanda rwarohereje ingabo nyinshi mu butumwa bw’amahoro muri Repubulika ya Centrafrique no muri Sudani y’Amajyepfo, hakiyongeraho izindi mpinduka zabaye mu gushyira poliriki y’ubukungu mu bikorwa.

Ibi ni ibyatangajwe na Minisitiri w’imari n’igenamigambi, Amb. Gatete Claver, kuri uyu wa Kane tariki ya 6 Werurwe 2014, ubwo yagezaga ku nteko ishinga amategeko umutwe w’Abadepite, ishingiro ry’umushinga w’itegeko ry’ivugurura ry’ingengo y’imari y’umwaka 2013/2014.

Minisitiri w’imari atangaza ko ikindi cyatumye amafaranga y’ingengo y’imari yiyongera, uretse ingabo z’u Rwanda zoherejwe mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrique na Sudani y’Amajyepfo, harimo no kuba inkunga amahanga yari yarafungiye guha u Rwanda ubu zararekuwe, hakiyongeraho yabonetse avuye mu ishoramari ry’imbere mu gihugu, kimwe n’amafaranga aturuka muri Rwandair.

[email protected]

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages