Muri rusange umwaka wa 2025 warangiye Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda rifite agaciro ka Miliyari 6.680Frw. Aya mafaranga ni igiteranyo cy’agaciro k’ibiri kuri iri soko byose.
Agaciro k’imigabane yashyizwe kuri iri soko n’ibigo bitandukanye ni Miliyari 4.700 Frw, mu gihe agaciro k’impapuro mpeshamwenda ko ari Miliyari 1.900Frw. Zigizwe ahanini n’impapuro mpeshamwenda za Guverinoma ndetse n’iz’ibigo binini.
Agaciro k’ibikorwa by’ubucuruzi (kugura no kugurisha) byakozwe kuri iri soko ry’imari n’imigabane ni miliyari 4.800 Frw. Muri ibi ibijyanye n’impapuro mpeshamwenda byari byihariye miliyari 181,8 Frw, mu gihe imigabane yo yari yihariye miliyari 6,7Frw.
Kugura cyangwa kugurisha impapuro mpeshamwenda za Guverinoma byihariye 92% by’agaciro k’ibikorwa byose by’ubucuruzi byakozwe kuri iri soko.
Mu 2025 iri soko ry’imari n’imigabane ryabashije gukusanya igishoro cya miliyari 359,02 Frw. Agera kuri Miliyari 326 Frw yabonywe na Guverinoma y’u Rwanda binyuze mu mpapuro mpeshamwenda yashyize hanze, mu gihe andi miliyari 33,02 Frw yatwawe n’ibigo binini byigenga byashyize impapuro ku isoko.
Muri uyu mwaka kandi abantu ku giti cyabo baguze impapuro mpeshamwenda ni 22.731, mu gihe ibigo nka RSSB, Banki n’ibindi byaziguze ari 88.966.
Mu bigo bishya byayobotse Isoko ry’imari n’imigabane ry’u Rwanda harimo Prime Energy Plc, uruganda rwa Mahwi Grain Miller Plc rwashyizeho impapuro mpeshamwenda zifite agaciro ka miliyari 2 Frw, Africa Medical Supplier yashyize ku isoko impapuro mpeshamwenda za miliyari 5 Frw zizishyurwa ku nyungu ya 13,25% buri mwaka.
Hari kandi na International Finance Corporation yashyize ku isoko impapuro mpeshamwenda ziswe Umuganda za miliyari 24 Frw na Energicotel Plc yashyizeho impapuro mpeshamwenda za miliyari 2 Frw.
Ubusanzwe impapuro mpeshamwenda ni impapuro zishyirwa ku isoko na Leta cyangwa sosiyete z’abikorera bashaka kugurizwa amafaranga yo gushora mu bikorwa bitandukanye bigamije iterambere, abashoramari babyifuza bakagura izo mpapuro, bityo bakaba bagurije Leta cyangwa izo sosiyete zindi, bagendeye ahanini ku nyungu baba bizeye gukura muri izo mpapuro mpeshamwenda.
Uguze izo mpapuro atanga amafaranga runaka bitewe n’ubushobozi bwe ndetse n’umubare uba wagenwe, ubundi ya mafaranga agakoreshwa na nyir’ugucuruza impapuro mpeshamwenda, hanyuma wa wundi akajya abona inyungu bemeranyijweho uko umwaka utashye, kugeza imyaka y’agaciro k’izo mpapuro ishize agasubizwa igishoro cye n’inyungu aba yaragiye abona buri mwaka.
Abahanga mu by’ubukungu n’ishoramari bahamya ko kugira ngo igihugu kigere ku iterambere rirambye, hagomba kuba hari uburyo bwinshi yaba igihugu ubwacyo ndetse n’abikorera babasha kubona amafaranga yo gushora mu bikorwa by’iterambere, butandukanye n’ubusanzwe bwo gufata inguzanyo muri banki. Bumwe muri ubwo ni ukuyoboka Isoko ry’Imari n’Imigabane.
RSE yageze ku musaruro wihariye, by’umwihariko mu bikorwa byo gucuruza imigabane ndetse initabirwa n’abashoramari benshi.
Impapuro zose zashyizwe ku isoko zitabiriwe ku kigero cyo hejuru ugereranyije n’uko byari byitezwe, hanazamuka uruhare rw’abashoramari b’amikoro aciriritse.
Iyi mibare igaragaza ukwiyongera kw’abashoramari yaba mu bigo binini no mu bashoramari b’amikoro aciriritse, ahanini biterwa n’iyoroshywa ry’uburyo bwo kugera ku isoko hamwe n’ibikorwa by’ubukangurambaga bwagiye bukorwa neza.
Ubuyobozi bw’Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda (RSE) bwishimira ko muri 2025 hatangijwe igice cyihariye cyiswe ‘Green Exchange Window’ kigenewe gutangwamo impapuro mpeshwamwenda zo kongera igishoro cyo gukora imishinga ijyanye no kurengera ibidukikije mu buryo bwihariye.
Umushinga wo gushyiraho iki gice cyihariye, RSE yawufatanyijemo n’Isoko ry’Imari n’Imigabane rya Luxembourg rimaze igihe kirekire cyane kugira ngo kibe kiri ku rwego mpuzamahanga bityo ishoramari rizamo ribe ryagutse kurushaho.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!