Ubuyobozi bwa Hyundai Rwanda buvuga ko bwafashe uyu mwanzuro wo kwimuka nyuma yo kubona ko aho bwakoreraga ari hato ndetse hatakijyanye n’igihe.

Umuyobozi wa Hyundai Rwanda, Muramira Jean Paul, yabwiye IGIHE ko aho bakoreraga bagiraga ikibazo cy’igice gito gikorerwamo imodoka zagize ibibazo kandi nacyo ntikibashe kwakira imodoka nini z’amabisi n’amakamyo.

Yagize ati “Aho twari turi ubu ngubu ni hato, ntihashobora gukorerwa imodoka nyinshi kuko ubu twari dufite ubushobozi bwo gukora imodoka eshatu icyarimwe. Ni ukuvuga ngo imwe ikeneye akazi gakomeye ni ukuvuga ko tuba dusigaranye habiri hashobora gukemurirwa bya bibazo byihuse kandi na zo zikaba izo kugendamo gusa ni ukuvuga ko abakiliya bacu baguze amakamyo n’amabisi ntizishobora gukorerwa hano.”

Mu rwego rwo gukomeza gufata neza abakiliya bakenera serivisi zirimo no gukoresha amamodoka ya Hyundai ubuyobozi bw’kigo bwahisemo kwimukira i Gikondo ahahoze hazwi nka ATC Rwanda Ltd.

Muramira yongeyeho ko aho Hyundai Rwanda igiye kwimukira ari ahantu heza hagutse hazaba hafite ibice bishyirwamo imodoka nshya nini n’ahashyirwa into.

Yakomeje ati “Hazaba hafite n’aho dushyira imodoka nshya hazaba hagabanyijemo ibice bibiri harimo ahashyirwa imodoka zisanzwe zo kugendamo n’ahashyirwa imodoka nini zirimo bisi n’amakamyo”

Muri iki gice gishya Hyundai Rwanda igiye kwimukiramo abatunze imodoka nini zayo na bo bazoroherwa no kubona aho bazikoresha dore ko Hyundai Rwanda isanzwe ifasha abatunze imodoka zo muri ubu bwoko kubona ibikoresho byazo n’abakanishi b’umwuga biboroheye.

Hyundai Rwanda mu rwego rwo gusoza umwaka no gutangira undi neza yagejeje ku isoko imodoka nshya zirimo Hyundai Tucson 2020 na Hyundai Creta 2019 ndetse inagabanya ibiciro by’imodoka nini zirimo bisi n’amakamyo ho 5%.

Ahasanzwe hazwi nka ATC Gikondo ni ho Hyundai Rwanda igiye kwimukira
Ahasanzwe hazwi nka ATC Gikondo ni ho Hyundai Rwanda igiye kwimukira
Hyundai Rwanda irateganya kwimukira i Gikondo
Hyundai Rwanda irateganya kwimukira i Gikondo
Hyundai Tucson 2020 ni imwe mu modoka nshya Hyundai Rwanda yagejeje ku isoko ry'u Rwanda
Hyundai Tucson 2020 ni imwe mu modoka nshya Hyundai Rwanda yagejeje ku isoko ry'u Rwanda
Imiterere y'imodoka za Hyundai imbere
Imiterere y'imodoka za Hyundai imbere
Aho Hyundai Rwanda yabarizwaga, igice gikorerwamo imodoka cyari gito ku buryo cyakiraga eshatu gusa
Aho Hyundai Rwanda yabarizwaga, igice gikorerwamo imodoka cyari gito ku buryo cyakiraga eshatu gusa
Kuri ubu aho Hyundai Rwanda yari isanzwe ikorera hari icyapa kigaragaza ko igiye kwimuka
Kuri ubu aho Hyundai Rwanda yari isanzwe ikorera hari icyapa kigaragaza ko igiye kwimuka
Umuyobozi wa Hyundai Rwanda, Muramira Jean Paul, yavuze ko aho bagiye kwimukira hazabafasha kwakira imodoka z'ubwoko bwose
Umuyobozi wa Hyundai Rwanda, Muramira Jean Paul, yavuze ko aho bagiye kwimukira hazabafasha kwakira imodoka z'ubwoko bwose