00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Leta yatangiye kunoza umugambi uzasiga umunyarwanda yinjiza asaga miliyoni 10 Frw mu 2050

Yanditswe na IGIHE
Kuya 12 February 2017 saa 09:04
Yasuwe :

U Rwanda rwihaye intego ko imibereho y’abaturage izaba yarahindutse ku buryo budasubirwaho mu 2050 mu gihe ubukungu bwaba bwihuta ku kigero cya 10%, ku buryo umunyarwanda yazaba yinjiza $12 476 ku mwaka, ni ukuvuga asaga miliyoni 10 Frw ku mwaka.

Uyu mugambi watangajwe na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Amb. Gatete Claver, mu nama y’Igihugu y’Umushyikirano ku nshuro ya 14 yabaye mu mpera z’umwaka ushize.

Icyo gihe Gatete yavuze ko kugirango Abanyarwanda bazagere ku buzima bwiza bizakenera ko ubukungu buzamuka cyane kandi bakubakira ku bindi bagezeho birimo ikoranabuhanga no korohereza abashoramari aho u Rwanda rumaze imyaka ibiri ruba urwa kabiri muri Afurika.

Ati “Nk’Abanyarwanda nk’uko bigaragara, umwaka ushize (2015) twari turi kuri $720 ku munyarwanda, mu mwaka wa 2020 mu myaka ine iri imbere turateganya nk’Abanyarwanda nk’uko twabyiyemeje mu cyerekezo cyacu cya 2020 ko tuzaba tugeze ku $1240. Akaba ari umuhigo twahize.”

Yakomeje agira ati “Aho dushaka guhiga uyu munsi ni ukugira ngo Abanyarwanda ibyo tubifuriza babigereho, ni uko twagera ku madolari y’amerika kuri buri munyarwanda arenga ku $4000 mu 2035, ubwo ni ukuvuga imyaka 15 dutangiye cya cyerekezo cyacu cya 2050, noneho kikazajya kugera tumaze kurenza ibihumbi $12 476 by’amadolari ku munyarwanda mu 2050.”

Icyo gihe buri munyarwanda wese agomba kuzaba afite ubuzima bwiza, agerwaho n’amazi meza, amashyanarazi ahagije kandi ahendutse, ubuzima bwiza aho serivisi zose z’ubuvuzi zizaba zaranogejwe “n’uburezi bufite ireme ryo hejuru cyane rijyanye n’igihe tuzaba tugezemo.”

Ikindi kandi buri munyarwanda wese azaba yariteganyirije mu za bukuru, yarizigamiye ibijyanye n’ubuvuzi no kwizigamira by’igihe kirekire.

Mu cyumweru gishize, Leta yahuye n’abafatanyabikorwa bayo ndetse n’abikorera kugirango baganire kuri iki cyerekezo ku buryo buri ruhande rugira uruhare n’umusanzu rutanga.

Ubwo yafunguraga uyu mwiherero wabaga ku nshuro ya 13 i Rubavu muri Serena Hotel, Minisitiri Gatate yavuze ko leta ishaka ko abafatanyabikorwa batanga ibitekerezo kuri iyi gahunda.

Ati “Turashaka kugirango nabo ubwabo batange ibitekerezo kuri iyi gahunda. Ni gahunda twatangiye igomba kurangira uyu mwaka kugirango tube turangije dufite noneho icyerekezo cyumvikanwaho n’Abanyarwanda bose ariko n’abandi bose b’abafatanyabikorwa n’abahanga bashobora kuba batugira inama ngo turebe aho twerekeza muri iyi gahunda nshya tugiye kujyamo.”

Uyu mwiherero wari ugamije gusuzumira hamwe ibyashyirwamo imbaraga hibandwa cyane ku nzego zibonekamo amafaranga aho uruhare rw’abikorera rugomba kugaragarira.

Ikindi cyaganiriweho ni ibijyanye n’inkunga z’amahanga aho Minisitiri Gatete yavuze ngo ‘ntabwo igenda yiyongera cyane nkuko ubundi yajyaga ikomeza kwiyongera ariko turi kuvuga tuti noneho inkunga twayikoresha dute mu buryo bujya mu by’ibanze bya guverinoma, kugirango noneho tuyibyaze umusaruro dukorana n’abikorera’.

Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi, Claver Gatete

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages