00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Litiro ibihumbi 50 z’amata zivuye mu Rwanda zinyura ku mupaka Rubavu-Goma buri munsi

Yanditswe na Mukwaya Olivier
Kuya 7 March 2021 saa 09:26
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu bwatangaje ko litiro ibihumbi z’amata avuye mu makusanyirizo atandukanye zambuka umupaka wa Rubavu-Goma.

Ibi ubuyobozi bukaba bwarabitangaje nyuma yo gushyikiriza ibikoresho abafashamyumvire batanu bitwaye neza mu gufasha aborozi kuzamura umukamo, ibyo bikoresho byo kwifashisha mu bworozi bifite agaciro ka miliyoni zisaga 5 Frw.

Umworozi akaba n’umufashamyumvire mu murenge wa Mudende, Nirere Olive yashimiye igihembo yahawe ahiga kongera imbaraga mu kazi anasaba koroherezwa kubona intanga kuko bibagora kuzibona.

Ati “Kuba nahembwe mbyakiriye neza kubera ko mbonye ko nagize uruhare mugufasha abandi borozi hagamijwe kuzamura umukamo nzakomeza gukora neza mfasha abandi borozi,ariko twasabaga ko badufasha intanga zikajya ziboneka kuko biratugora kuzibona tuzibonye byihuse kandi za kijyambere byadufasha’’.

Umukozi wa RAB uhagarariye umushinga wa RDDP mu karere ka Rubavu, Rudasingwa Fidele, yavuze ko aba bafashamyumvire bafashije mu kuzamura mukamo ku buryo bugaragara bituma hiyongera amata yajyaga mu mujyi wa Goma.

Ati “Tugitangira gukorana n’aba bafashamyumvire mu cyumweru kimwe twabonaga litiro 11540 ariko ubu amata arimo kugera kw’ikusanyirizo ni litiro 98170 mu cyumweru kandi akaba ari amata meza ku birebana n’amata ajya mu mujyi wa Goma nubwo hari aba ataciye ku ikusanyirizo ku munsi hambuka litiro hagari y’ibihumbi 40 na 50’’.

Habyarimana Gilbert avuga ko umukamo mwinshi wambuka umupaka ariko hari n’andi ajya mu nganda n’anyobwa n’abaturage ashimira aba bafashamyumvire kubera uruhare bagize mu kuzamura umukamo.

Ati “Dufite ibice bibiri twohereza umukamo hari amata ajya mu nganda hakaba n’ajya ku isoko by’umwihariko umukamo wambuka umupaka wa Goma hari amata aba yavuye mu nganda hakaba n’agenda ari ikivuguto cyakozwe n’abaturage bacu kugeza ubu hari litiro ibihumbi 50 zambuka umupaka zijya muri Congo buri munsi ariko hari n’andi make anyobwa hano mu karere kacu. Urebye rero uwo mukamo tuwukesha impinduka zagiye zibaho, inyigisho, ibikorwa bikomeye byagiye bikorwa n’abafashamyumvire’’.

Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu buvuga ko habarurwamo aborozi basaga ibihumbi 11 n’inka ibihumbi 25 birenga naho abafashamyumvire akaba ari 43 , bashinze amatsinda 64 agizwe n’abanyamuryango 1729. Muri bo abagabo akaba ari 1007 n’abagore 722.

Bamwe bahawe n'ingorofani zo gutunda ubwatsi
Bahawe imyambaro yo kwifashisha mu bworozi bw'inka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages