Muri raporo UNECA iherutse gushyira ahagaragara, ivuga ko mu gihe amasezerano y’ubufatanye mu by’ubucuruzi hagati ya EAC na EU(EPA) azaba yamaze gushyirwaho umukono, inganda zo mu karere zizagorwa no guhatana ku isoko n’izo muri EU, kuko izo mu karere zizafatwa nk’izijyana ku isoko ibicuruzwa bifite agaciro gake.
Iyi raporo igira iti “Mu gihe amasezerano ya EPA azaba amaze gushyirwa mu bikorwa mu buryo bwuzuye, akarere gashobora gutakaza amahirwe mu by’ubucuruzi hagati yako n’abandi bafatanyabikorwa, inganda zizadindira, imibereho myiza n’umusaruro mbumbe bizasubira inyuma.”
Nk’uko inkuru ya The East African ibitangaza, iyi raporo ntirajya ahagaragara bikaba biteganyijwe ko izabanza kugibwaho impaka n’inama y’abaminisitiri mu minsi iri imbere.
Hari impungenge ko iyi raporo ishobora gusubiza inyuma ibyari bimaze kugerwaho hagati y’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, birimo Kenya n’u Rwanda byamze gushyira umukono ku masezerano ya EPA.
Ibi bihugu byombi byasinye aya masezerano mu gihe mu mwaka ushize Tanzania yari yasabye ko yabanza gukorerwa inyigo harebwa ingaruka ashobora kugira.
Muri Gashyantare uyu mwaka Perezida Magufuli yavuze ko nyuma yo kugenzura neza amasezerano ya EPA, yasanze ibihugu bya Afurika nta nyungu mu by’ubukungu bizakuramo nk’uko bivugwa.
Ati “Ndibwira ko Uganda izagera ikirenge mu cyacu mu guharanira inyungu z’ibihugu byacu. Amasezrano ya EPA twayaganiriyeho inshuro nyinshi ariko jye ubu nsanga ubwayo ari nk’iyindi shusho y’ubukoloni. Ni mabi ku gihugu cyacu.”
Uganda yo yavuze ko yagombaga gusinya aya masezerano iyo habaho ubwumvikane busesuye hagati y’ibihugu bigize EAC, u Burundi bwo bwanga kuyashyiraho umukono kugeza ubwo EU izabukuriraho ibihano bwashyiriweho kuva mu 2015.
Amasezerano EPA afatwa nk’azoroshya ubucuruzi n’ubufatanye mu iterambere hagati y’iyi miryango yombi, harimo no gukuraho imisoro ku bicuruzwa bikorerwa mu bihugu bigize EU na EAC.
Nyamara UNECA ivuga ko gukuriraho imisoro ibicuruzwa bivuye i Burayi bizatuma EAC itakaza miliyari 1.15 z’amadolari ya Amerika ku mwaka.
Ibyagaragajwe muri iyi raporo bisa n’ibivuguruzanya n’ibyatangajwe na komisiyo ya EU mu 2014, yavugaga ko EAC izagira iterambere ry’ubukungu biturutse ku kubona amasoko y’ibiyikorerwamo ku mugabane w’u Burayi.
Umuhuzabikorwa w’ikigo gishinzwe iby’ubucuruzi bwa Afurika muri UNECA, David Luke yavuze ko aya masezerano ateye impungenge mu gihe inganda zo mu karere zigifatwa nk’iziciriritse.
Minisitiri w’Ubucuruzi, inganda n’ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, François Kanimba, yavuze ko iyi raporo ari igikoresho cya politiki kigamije gusubiza inyuma intambwe yatewe mu biganiro byo kubaka ubufatanye na EU.



















TANGA IGITEKEREZO