Mu myaka ibiri ishize nibwo mu Karere ka Nyarugenge hafunguwe hoteli nshya yiswe M Hotel, ifite ubwiza bunogeye ijisho, ikaba imaze kubaka izina mu gutanga serivisi inoze ku bayigana.
M Hotel mu kwishimira ibyo imaze kugeraho, yafashe umwanya wo gushimira abakiliya bayibereye indashyikirwa mu bikorwa byabo bya buri munsi.
Ni igikorwa cyaranzwe no gusabana no gusangira hagati y’ubuyobozi, abakozi ba hoteli ndetse n’abakiliya mu kwishimira igihe cy’iminsi mikuru ya Noheli n’Ubunani ndetse bagenerwa impano zitandukanye harimo kurara muri iyi hoteli ndetse bagahabwa amafunguro n’uburenganzira bwo gukoresha gym na piscine byayo mu gihe cy’amezi atatu ntacyo bishyura.
Umuyobozi wa M Hotel, Twizeyimana Theogene, yashimiye abakiliya b’iyi hoteli kuba barayihisemo bakabana mu gihe bamaze bakora.
Ati “Uyu munsi ndashaka kubashimira; muri abakiliya b’imena uburyo mwagiye mutuba hafi byadufashije muri uru rugendo, umunezero mugirira aha ni wo utuma hoteli yacu ikomeza gukora.”
Yabijeje ko bazakomeza kubaha serivisi inoze izatuma bishimira gukorana ndetse abifuriza kuzaryoherwa n’iminsi mikuru.
M Hotel yaboneyeho umwanya wo guha abakiliya bayo impano z’iminsi mikuru zirimo kuraramo, gufatirayo amafunguro n’ibindi bizabaneza muri ibi bihe.
M Hotel ni hoteli iri mu zigezweho kuri ubu i Kigali iri ku rwego rw’inyenyeri enye, ifite ibyuma 116 byo mu bwoko butandukanye na restaurant ziteka amafunguro amenyerewe mu bihugu byo hirya no hino ku Isi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!