Kuri uyu wa 4 Ukuboza 2017, RSB yagiranye ibiganiro n’abanyenganda bitabiriye imurikagurisha ry’ibikorerwa mu Rwanda (Made in Rwanda Expo).
Umuyobozi mukuru wa RSB, Murenzi Raymond, yabasobanuye ko kunoza ibyo bakora bizarinda ingaruka mbi byagira ku babikoresha kandi baba bafite icyemezo cy’ubuziranenge, bigafasha ibicuruzwa kugera ku isoko mpuzamahanga.
Yagize ati “Impamvu twaje aha muri expo ni ukugira ngo duhure na benshi bashoboka bavuye hirya no hino mu Rwanda kugira ngo dukomeze kuganira ku buziranenge, buri wese amenye inshingano ze ndetse turebe n’uburyo twakongera imbaraga mu byoherezwa mu mahanga, haba mu karere no ku isoko mpuzamahanga.”
Yasobanuye ko kuba hari abikorere benshi, cyane cyane bato n’abaciriritse bakora nta byemezo by’ubuziranenge, ahanini ari ukutamenya amakuru ahagije y’uko babibona n’akamaro kabyo, ntibanasobanuze RSB.
Umwe muri ba rwiyemezamirimo, Ntezimana Jean Paul, ufite uruganda rukora umutobe mu bijumba, yavuze ko amaze amezi asaga atatu akora nta cyemezo cy’ubuziranenge ariko ko yasobanukiwe ko kukigira byongerera agaciro ibyo akora, uretse mu Rwanda bikazanashyira bikagera ku isoko muzamahanga.
RSB igenzura uburyo n’ikoranabuhanga ryifashishwa mu gukora ibikoresho cyangwa ibiribwa; uburyo bwo gupfunyika ibyakozwe n’ibindi ku buryo bidashobora gushyira mu kaga ubuzima bw’abantu



















TANGA IGITEKEREZO