00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Made in Rwanda Expo: Rwanda Foam yagabanyije 10% ry’ibiciro bya matela zitwa ‘Inzozi’ na ‘Executif’

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 30 November 2019 saa 01:51
Yasuwe :

Uruganda rwa mbere mu zikora matela mu Rwanda ‘Rwanda Foam’, rwagabanyije ibiciro bya matela nshya yitwa ‘Inzozi’ na ‘Executif’ iheruka gushyira ku isoko, ziri kugurishirizwa mu imurikagurishwa rya Made in Rwanda, mu kurushaho gufasha Abaturarwanda kuba no kuryama aheza.

Iri murikagurisha riri kubera i Gikondo muri Expo Ground ryatangiye ku wa 22 Ugushyingo 2019 rikazasozwa ku wa 4 Ukuboza 2019.

Ryitabiriwe n’abamurika bo mu nzego zitandukanye zirimo ikoranabuhanga, inganda, ubuhinzi n’ubworozi, ubugeni n’izindi bakorera mu Rwanda barimo na Rwanda Foam.

Uyobozi ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa bya Rwanda Foam, Karekezi Christian, yabwiye IGIHE ko muri iri murikagurisha ‘Dufite agashya ka matelas yitwa ‘Inzozi’ na ‘Executif’ twatangiye gukora uyu mwaka’.

Ati “Muri Expo hari umwihariko ko izo matela twazigabanyijeho 10%. Niyo mpamvu dushishikariza abanyarwanda kuza kuzireba no kuzigura kuko ibiciro zigurishwaho nta handi wabisanga.”

Nka matela ifite uburebure bwa 190 n’ubugari bwa 140 n’umubyimba wa 20(190-140-20) yaguraga 86300Frw muri Expo iri kugurishwa 77 670Frw gusa naho ifite 190-120-15 yaguraga 56 600Frw irimo kugurishwa 51000 Frw.

Ati “Urumva ko ibiciro twabigabanyije. Turi kwitegura iminsi mikuru, twayitangiriye muri Expo. Abantu nibaze bagure matela ya Inzozi na Executif twazigabanyije 10% ariko n’izindi matela zirahari.”

Muri iri murikagurisha, uru ruganda rw’imfura mu zikora matala mu Rwanda rwatekereje ku bantu b’ubushobozi butandukanye kuko guhera kuri 20 000Frw kugera kuri 300 000Frw ubona matela ariko ushobora no kubabwira ingano y’iyo wifuza bakayigukorera.

Ati “Hari n’ibitanda bizatangira kujya ku isoko mu byumweru bitatu biri imbere. Ntibirajya hanze, turateganya kubitangiza vuba.”

Rwanda Foam imaze imyaka 36 ikora ikanacuruza Matela mu Rwanda. Yatangiye kunyuza ibicuruzwa byayo kuri internet aho wanyura hano ugatumiza matela ishobora kukugeraho mu masaha ane uri mu Mujyi wa Kigali n’umunsi umwe mu ntara.

Guhera ku bihumbi 20Frw wabona matela muri Rwanda Foam
Rwanda Foam yagabanyije 10% ry’ibiciro bya matela zitwa ‘Inzozi’ na ‘Executif’ mu imurikagurisha

Amafoto: Munyarugerero Gift


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages