Baregwa kwambura abaturage arenga miliyoni 10$ binyuze muri sosiyete yiswe Billion Traders.

Abaregwa bakurikiranyweho ibyaha bitatu birimo iyezandonke, kuvunja amafaranga no kuyacuruza mu buryo butemewe n’amategeko no kwihesha ikintu cy'undi hakoreshejwe uburiganya.

Ni amafaranga arenga miliyoni 10,4$ nubwo uruhande ruregwa ruvuga ko rwishyuyemo miliyari 7 Frw ariko Ubushinjacyaha bukemeza ko batigeze batanga ibimenyetso by’uko hari abishyuwe.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko hari ibimenyetso ku kwihesha ikintu cy'undi hakoreshejwe uburiganya birimo icyemezo cyatanzwe na RDB cyemezaga ko Manzi agiye gushinga Forex Bureau ariko agakora ibindi.

Hari inyandiko ya Manzi Sezisoni wemeye ko yakiriye amafaranga y’abaturage, abizeza ko azajya abungukira ariko iperereza ryasanze yari agamije kwigwizaho imitungo yabo abizeza icyiza.

Hari kandi kuba atagaragaza uburyo yoherezaga amafaranga muri ICE Market yo muri Australia ifite ibiro no muri Afurika muri Seychelles.

Kuri Akaliza, Ubushinjacyaha bwavuze ko ibimenyetso bihari ari ukuba yemera ko hari abaturage banyuzaga amafaranga kuri konti ye bishimangira ko yafatanyije n’umugabo we.

Manzi Sezisoni yemera ko yahuye n’igihombo cyatewe n’uko ICE Market yafunze konti ze kuko yari yatangiye gukurikiranwa n’ubugenzacyaha n’ibirego by’abantu 106 bareze Sezisoni Manzi na Akaliza Sophie.

Ku cyaha cyo gucuruza no kuvunja amafaranga mu buryo butemewe n’amategeko, hari ibaruwa CMA yandikiye RIB igaragaza ko ubwo bucuruzi bukorwa butemewe kandi butatangiwe uburenganzira na Banki Nkuru y’u Rwanda, BNR.

Icyo gihe yagaragaje kandi impungenge ku nyungu z’umurengera byavugwaga ko zihabwa abaturage, inasaba abagana Billion Traders kwigengesera.

Ku cyaha cy’iyezandonke, Ubushinjacyaha bwavuze ko konti ya Manzi ishyirwaho amadolari nta faranga na rimwe ryariho kugeza ubwo hakorwaga iperereza, ndetse no kuri konti za Akaliza zo muri Banki ya Kigali, nta n’urumiya rwari ruhari.

Bwavuze ko bayakuyeho mu rwego rwo kuyeza, bakimara kubona ko iperereza ritangiye kubakorwaho bakajya kuyahisha.

Bwavuze ko habayeho impurirane mbonezamugambi, bisobanuye ko mu gutanga ibihano harebwa igihano cy’icyaha kirusha ibindi gukomera akaba ari cyo gitangwa.

Bwasabye Urukiko guhamya abaregwa ibyo byaha bitatu, rukabahanisha igihano cy’icyaha cy’iyezandonke cy’igifungo cy’imyaka 15 n’ihazabu y’arenga miliyoni 52$ agize ubwikube bw’inshuro eshanu z’arenga miliyoni 10 baregwa nk’uko itegeko ribiteganya.

Manzi Sezisoni yavuze ko yari afite ubumenyi mu buryo bwo gucuruza idorali kandi ko yari asanzwe abikora anabyigisha mu bigo bitandukanye, byatumye yandikisha ikigo cya Billion Traders muri RDB ngo atangize ubwo bucuruzi.

Yavuze ko bagiye baganira na BNR na Capital Market Authority, kuko bwari ubucuruzi bushya abagaragariza ko hakwiye kubaho itegeko ribugenga nk’uko no mu bindi bihugu bitandukanye birimo Kenya, Afurika y’Epfo na Nigeria n’ahandi bimeze.

Yavuze ko yatawe muri yombi yari amaze imyaka ibiri n’igice akora kandi yishyura neza abamuganaga.

Yavuze ko hageze igihe RIB ishyiraho icyemezo cy’ifatira kuri konti ze ariko ikajya ifungura agiye kwishyura abaturage, ibyaje kuvamo intandaro yo gutangira guhura n’ibihombo.

Nyuma ICE Market bakoranaga, yahise ifunga konti ye yo muri Seychelles yari iriho miliyoni 2,5$ imusaba gukemura ibibazo byari byatangiye kugaragara mu gihugu ngo kuko yari ari gukorwaho iperereza.

Icyo gihe yahise afungirwa mu rugo amezi arindwi, akomeza gukurikina miliyoni 2,5 Frw ye yari yarafunzwe na ICE Market.

Yandikiye Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga n’inzego zitandukanye asaba ubufasha ariko nta gisubizo yabonye cyafasha Abanyarwanda kongera kubona amafaranga yabo.

Yavuze ko yakoze umushinga w’itegeko rigenga ubwo bucuruzi abisabwe na Capital Market Authority kuri ubu rikaba rikoreshwa ariko we akaba afunzwe.

Umunyamategeko we yavuze ko ibikorwa by’ubucuruzi Manzi yakoraga bitigeze bifungwa nk’uko bisanzwe bigenda ku bundi bwagaragaye ko butemewe n’amategeko.

Yavuze ko nta cyaha cyabayeho ahubwo habayeho ibikorwa by’ubucuruzi bityo ko byakabaye bikemurwa n’Urukiko rw’Ubucuruzi.

Akaliza Sophie yavuze ko atazi impamvu ari mu rukiko kuko yari umukozi muri Billion Traders akaba n’umugore we ntaho yari ahuriye n’icyo kigo.

Yavuze ko atari umucuruzi ahubwo yari umukozi wa Manzi kandi bari banafite abandi bakozi umunani, bityo atari we ukwiye kuba aregwa nk’umufatanyacyaha.

Ku bijyanye no kuba hari amafaranga Akaliza yakiriye, yagaragaje ko zari inshingano yari yahawe n’umuyobozi ariko ko abayamuhaga bose basinyanaga amasezerano na Manzi Sezisoni.

Umunyamategeko yavuze ko ICE Market Global yemeje ko guhera mu 2020 yakoranye na Manzi Sezisoni kugeza muri 2024 ubwo hatangwaga icyo cyemezo kandi yakoranaga neza n’abakiliya be.

Hatanzwe urugero rw’uwitwa Higiro James wari watanze ibihumbi 90$, agahabwa ibihumbi 184$ akaza kongera kuvugurura amasezerano atanga ibihumbi 486$ ari ngo yari asigaye kwishyurwa gusa ibihumbi 87$.

Muri uru rubanza kandi harimo abarenga 100 baregeye indishyi z'akababaro zishingiye ku mafaranga bari baratanze, inyungu bari bijejwe ndetse no kuba byarabashoye mu manza.

Manzi Sezisoni yasabye imbabazi abakiliya be kuko abenshi bari inshuti ze banasangiraga. Yanijeje ko uwamuhaye amafaranga wese azayamusubiza.

Nyuma y'impaka z'impande zombi, urubanza rwapfundikiwe, icyemezo cy’urukiko kikazasomwa ku wa 19 Nzeri 2025 Saa Munani z'amanywa.

Manzi Davis yasabiwe gufungwa imyaka 15 n’ihazabu y’arenga miliyoni 52$
Manzi Davis yasabiwe gufungwa imyaka 15 n’ihazabu y’arenga miliyoni 52$