Raporo y’ibyavuye muri iryo genzura ryakozwe tariki 4-7 Gicurasi, yabonywe na The East African dukesha iyi nkuru, igaragaza ko abagize ubunyamabanga buhoraho bwa EAC basabye ko hakorwa iperereza rihagije mu bunyamabanga bukuru bw’uyu muryango.
Iri genzura ryatangijwe nyuma y’aho uwahoze ari Umunyamabanga mukuru wungirije wa EAC, ushinzwe igenamigambi n’ibikorwaremezo, Dr Enos Bukuku, yanditse ibaruwa ikubiyemo ibirego 13 arega Umunyamabanga mukuru [Mfumukeko].
Dr Bukuku ashinja Mfumukeko gukoresha nabi inkunga zigenerwa imishinga inyuranye, gukoresha imodoka y’akazi mu biruhuko no mu ngendo ze n’ibindi. Amushinja kandi kwitabira inama z’igihugu cye [u Burundi] akoresheje umutungo wa EAC, gukoresha amafaranga y’abaterankunga agenewe gufasha urwego rw’ubugenzuzi kongera ubumenyi binyuze mu mahugurwa no guha amafaranga abakozi bari mu kiruhuko cyo kubyara.
Mu bindi birego Dr Bukuku amushinja, harimo kuba atanga akazi atabinyujije muri Komite ishinzwe abakozi, gufata ibyemezo ku giti cye no gukuraho Komite yari ishinzwe iby’amasoko.
Iryo perereza ryakozwe n’abanyamabanga bahoraho baturuka muri Uganda, Tanzania, Kenya n’u Rwanda, hatarimo abo mu Burundi na Sudani y’Epfo nk’ibihugu nabyo bigize uyu muryango. Ibyo Mfumukeko yabigaragaje nk’ikibazo ubwo yari ahamagajwe ngo yisobanure ku byavuye muri iryo perereza.
Yashimangiye ko agendeye ku masezerano ashyiraho EAC, iyo raporo itafatwa nk’itemewe mu gihe itemejwe n’ibihugu byose binyamuryango.
Yagize ati “Binyuranyije n’amabwiriza. Nta kanama kasabye ubunyamabanga buhoraho gukora igenzura. Amasezerano ya EAC, amategeko n’amabwiriza byayo bishyiraho uburyo bwo gukora igenzura kandi abanyamabanga bahoraho ntabwo bigize barikora.”
Gusa raporo yo igaragaza ko yabajije Dr Bukuku, bamwe mu bakozi b’ubunyamabanga bukuru n’Umunyamabanga mukuru nyirizina kandi ko nyuma [Mfumukeko] yagize icyo abivugaho.
Abakoze iryo genzura bagaragaza ko basanze ibihumbi 480 by’amadolari byarakuwe kuri konti mu buryo budakurikije amategeko ntiyanacungwa neza ndetse ngo amadorali ibihumbi 200 yashyizwe mu kigega nterankunga. Bagaragaje kandi ko ibihumbi bisaga 29 by’amadorali byari bigenewe gufasha ibiganiro by’amahoro mu Burundi yakoreshejwe na Mfumukeko mu ngendo yakoreraga mu gihugu cye; mu ngendo 11 yakoze, esheshatu muri zo yazikoreye mu Burundi, icyo bashingiraho bavuga ko akunda kujya cyane muri icyo gihugu.
Aba banyamabanga bahoraho ba EAC basaba ko uyu muyobozi yaryozwa ku giti cye icyo gihombo. Basaba kandi ko inama y’abakuru b’ibihugu by’uyu muryango yazemeza ibintu ngenderwaho uba Umunyamabanga mukuru w’uyu muryango yaba yujuje bikanashyirwa mu masezerano yawo, ndetse hakaniyongeraho kuba afite ubunararibonye mu icungamutungo, itumanaho n’ibindi ndetse uyu mwanya ukajya uhatanirwa.
Mu Kwakira 2016, Ubunyamabanga bukuru bwa EAC bwagaragayemo ibibazo by’imikorere idahwitse, aho Inteko Ishinga Amategeko yawo (EALA), yasabye ko ibikorwa byo kwinjizamo abakozi bashya byahagarikwa nyuma y’ibibazo bya ruswa n’ikimenyane byakemangwagamo ko byaba byahawemo intebe.



















TANGA IGITEKEREZO