00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mgr. Mbonyintege yaciye amarenga ko ibigo bya Kiliziya bishobora guhenda biturutse ku musoro ku mutungo utimukanwa

Yanditswe na Twarabanye Venuste
Kuya 15 November 2019 saa 07:48
Yasuwe :

Umushumba wa Diyoseze Gatolika ya Kabgayi, Musenyeri Smaragde Mbonyintege, yatangaje ko ibigo by’amashuri nibishyirirwaho umusoro ku mutungo utimukanwa bizaba umutwaro ku babyeyi babirereramo, asaba ibiganiro ku rwego rw’igihugu n’inzego z’ibanze kugira ngo Kiliziya iganire na leta ku gusonera imitungo itimukanwa ikoreshwa mu buryo impande zombi zihuriyeho.

Musenyeri Mbonyintege yabitangaje kuri uyu wa 14 Ugushyingo 2019, mu muhango wo gushimira abasora bo mu Ntara y’Amajyepfo, batanze imisoro neza mu 2018.

Ni ingingo yatanzweho ibitekerezo bitandukanye birimo ibijyanye no kongera ubukangurambaga bugamije kumenyesha abaturage igihe ntarengwa cyo kwandikisha imitungo yabo itimukanwa.

Musenyeri Mbonyintege yavuze ko itegeko ryashyizweho rifata Kiliziya, nk’umukiliya usora, umusoreshwa wayo akaba Musenyeri rigafata abapadiri nk’abacumbitsi ariko ngo byabananiye kubyumva.

Ati “Itegeko ryashyizweho rifata kiliziya nk’umukiliya usora, umusoreshwa wayo akaba Musenyeri, nkibaza rero uwo Musenyeri uzajya gusorera ingo zose, abapadiri babafata nk’abacumbitsi byaratunaniye kumva ukuntu umuntu yabishyira mu bikorwa. Icyo mbasaba si ibisubizo byabyo uyu munsi kuko ni birebire ariko nibura muzadufashe duhure n’ababishinzwe twicare hasi tuganire bumve Kiliziya uko ikora n’icyo ari cyo.”

Yemera ko ibikorwa bibyara inyungu bikwiye gusora kandi agashimangira ko babikora. Gusa akibaza impamvu bazasorera ibibuga badafunga cyangwa ngo bishyuze abaturage baza kubikiniraho.

Ati “Ngiye kubaha nk’urugero nk’ubutaka dufite burahari rwose turabufite, ariko ubwo butaka bwose uko buriho; buriho amashuri, buriho amavuriro, buriho ibigo by’abihayimana ariko noneho buriho n’ibibuga bikoreshwa n’abaturage bose tutishyuza, tudafunga, ariko tukaba twemera ko kandi turanabikora ikintu cyose kizana inyungu gicuruza kigomba gusora.”

Yavuze ko amashuri bafite nta nyungu ibamo ndetse asaba ko ayo bahuriyeho na leta yagira imiterere imeze nk’aya leta bikarangira.

Ati “Ariko iyo tugeze ku mashuri, ahubatse amashuri tuyahuriyeho na leta. Njye numvaga nasaba no muri ibyo biganiro tuzagira, ko amashuri dufite nta nyungu ibamo [...] tugasaba nk’ayo mashuri duhuriyeho na leta ko rwose baduha imikorere imeze nk’amashuri ya leta. Kuko n’ubundi ku buryo bwinshi ni ayayo.”

Avuga ko nibitagenda bityo ababyeyi bazaremererwa, nubwo ngo bitari bikwiye. Ati “Kuko bitagenze bityo uburemere bw’ayo mashuri bujya ku babyeyi kuko aribo tugomba gusaba ibirenze kugira ngo iyo misoro ibashe kwishyurwa. Ariko mbona ko igikwiriye, ku mitungo itimukanwa ya kiliziya iriho serivisi duhuriyeho na leta, iriho serivisi rusange, nabyo dukora ku buryo leta ibizi."

Yifuza ibiganiro ku rwego rw’igihugu no mu nzego z’ibanze kuko ngo uwo musoro aribwo uzashoboka.

Ati "Ikindi kibazo tugira, usanga mu turere bitandukanye kandi numva aribyo kuko buri karere kaba gafite umwihariko, ku buryo rero inama twagirana ku rwego rw’igihugu yanaba no ku rwego rw’uturere, na none na kiliziya aho ngaho iri kuri ibyo bikorwa bitandukanye kandi bisoreshwa. Ni icyifuzo rero dufite kugira ngo uwo musoro ubashe gushoboka no kugenda neza.”

Komiseri ushinzwe imisoro y’imbere mu gihugu mu kigo cy’imisoro n’amahoro, Aimable Kayigi Habiyambere, yabwiye IGIHE ko icyo cyifuzo gishoboka, nubwo kugeza ubu nta mwihariko itegeko ryatangaga ku kibazo nk’icyo, gusa ngo amategeko arahinduka.

Agira ati “Imiryango irafunguye rwose tuzamwakira vuba aha. Nta kintu na kimwe kibuza gutega amatwi usora ku kibazo yaba afite kandi n’itegeko rijya rihinduka.”

Kugeza ubu abamaze kwandikisha imitungo itimukanwa ni 300,000 mu 400,000 bagomba kuyandikisha.

Komiseri Kayigi yavuze ko kwandikisha imitungo ahanini ari ukugira ngo imenyekane kuko ufite ubutaka buri munsi ya hegitari ebyiri atabusorera naho ufite inzu zirenze imwe yemeza imwe yo guturamo, agatanga umusoro ku zisigaye.

Ishusho y’umusoro mu Majyepfo

Imibare ya RRA yerekana ko Intara y’Amajyepfo yinjije imisoro y’imbere mu gihugu ingana na miliyari 33.2 Frw mu 2018/19 ku ntego yari ifite ingana na miliyari 32.0 Frw; ikaba yararengejeho miliyari 1.2 Frw. Yiyongereyeho agera kuri milliyari 4.9 Frw ugereranyije na 2017/18.

Ku misoro n’amahoro RRA ikusanyiriza Uturere, iyo Ntara yinjije miliyari icyenda Frw ugereranyije n’intego yanganaga na miliyari 7.79 Frw. Habayeho inyongera ya miliyari 2.2 Frw ugereranyije n’umwaka wa 2017/18.

Kuri iyi nshuro ya 17 hashimirwa abasora, mu Majyepfo hashimiwe ibigo n’abantu ku giti cyabo batanze neza umusoro bagombaga kwishyura mu 2018.

Abasora neza bo mu Ntara y'Amajyepfo bashimiwe barimo abantu ku giti cyabo n'ibigo
Umushumba wa Diyoseze Gatolika ya Kabgayi, Musenyeri Smaragde Mbonyintege ,(hagati) watangaje ko hakenewe ibiganiro ku ruhande rwa Kiliziya na leta

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages