00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Microsoft yahigitse Apple nk’ikigo gifite agaciro kanini ku Isi

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 1 December 2018 saa 10:59
Yasuwe :

Uruganda Microsoft rukora ibikoresha ikoranabuhanga rwahigitse Apple ku mwanya wa mbere ku Isi nk’ikigo gifite agaciro kanini, mu bigo byose biri ku isoko ry’imari n’imigabane.

Isoko ryo ku wa Gatanu ryasojwe Microsoft ifite agaciro ka miliyari 851 z’amadolari, mu gihe Apple yari ifite miliyari 847$.

Umugabane wa Microsoft wagurwaga amadolari 110.89, agaciro kawo kiyongereyeho 0.6%. Ni mu gihe uwa Apple wasubiye inyuma ho 0.5%, wagurwaga 178.60$.

Kuva mu Ukwakira 2018, imigabane ya Apple imaze gutakaza agaciro kugera kuri 25%, ikibazo abasesenguzi bavuga ko gifitanye isano no kuba telefoni za iPhone zikorwa n’uru ruganda zitakigurwa cyane.

Ikindi ni uko Apple iri mu bigo byagizweho ingaruka no kuba Leta Zunze Ubumwe za Amerika zarazamuye imisoro ku bicuruzwa bituruka mu Bushinwa, kandi ariko bajyaga guteranyiriza ibikoresho byabo.

Nubwo kugeza ubu Apple ariyo iri ku mwanya wa mbere mu birebana no kwinjiza amafaranga menshi n’inyungu, benshi baha amahirwe Microsoft ko ishobora kuyigaranzura.

BBC ivuga ko ibi bishingirwa ku kuba mu gihe Apple ikura inyungu mu buryo abantu bagura ibikoresho byayo na serivisi zigendana nabyo, Microsoft yo igira ibindi bintu ikuramo amafaranga nk’uburyo bufasha abantu n’ibigo kubika amakuru mu buryo bwizewe kandi bakayageraho byoroshye (Cloud Services).

Microsoft yashinzwe mu 1975, yagiye yigarurira isoko gahoro gahoro kugeza ubwo mu kuva mu 2000 yari ku mwanya wa mbere mu bigo bifite agaciro kanini.

Uyu mwanya ariko yaje kuwamburwa na Apple mu 2011, ndetse iyi iza kuba ikigo cya mbere gifite agaciro ka miliyari 1000 z’amadolari muri Amerika, umwanya yaje gutakaza ubwo igiciro cy’imigabane cyatangiraga kumanuka.

Microsoft yahigitse Apple ku mwanya wa mbere mu bigo bifite agaciro kanini ku Isoko ry'imari n'imigabane

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages