Ibyo byuho muri porogaramu n’imishinga mu by’ubuhinzi n’ubworozi byatumye intumbero irimo guhanga akazi no kuvana abaturage mu bukene ikomwa mu nkokora nk’uko iyi raporo yabigaragaje.

Mu bijyanye n’amasezerano y’amasoko byagaragajwe ko hari ahabayeho kugendera ku biciro bihanitse ugereranyije n’ibisanzwe ku isoko, byatumye leta ihomba agera kuri miliyari 1,4 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ibyo byagaragaye mu kigo gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi, RAB cyashyize umukono ku masezerano yo gukora imiyoboro yo kuhira imyaka mu 2020 maze mu gukodesha imashini zikora ako kazi hakajya hishyurwa miliyoni 3,8 Frw ku munsi.

Ni mu gihe igiciro gisanzwe cyari hagati y’ibihumbi 300 na 500 Frw mu bice by’Umujyi wa Kigali cyangwa 600 na miliyoni 1,6 Frw hanze yawo. Ibi ngo byakozwe mu mishinga ine irimo uwa Gashora na Mukunguli, Rwabiharamba na Bwera.

Gahunda yo kwegereza abaturage inyongeramusaruro leta yayishoyemo miliyari 14 Frw mu mwakaa w’ingengo y’imari warangiye muri Kamena 2021 bituma amafaranga yose amaze gukoreshwamo kuva mu 2017 agera kuri miliyari 53,9 Frw. Nyamara ubugenzuzi bwagaragaje ko hakirimo ibibazo bibangamiye ishyirwa mu bikorwa ryayo no kongera umusaruro nk’uko byifuzwaga.

Icya mbere ni intege nke mu mikoreshereze ya Smart Nkunganire mu mitangirwe y’imbuto n’ifumbire aho amakuru ku buso bw’ubutaka buhingwa kuri buri muhinzi usanga atagaragara mu ikoranabuhanga kuko umuhinzi ahabwa ifumbire n’imbuto akeneye ayo makuru ari yo ashingiweho.

Hari ifumbire icuruzwa hadakoreshejwe Smart Nkunganire nk’uko abacuruzi bayo babihaweho amabwiriza ko bagomba gukoresha ‘application’ ya ‘Mobile Ordering Processing Application (MOPA).’

Gutinda kwishyura ba rwiyemezamirimo na byo byagaragajwe nk’ikibazo mu turere tugera kuri 15 aho ubukererwe bwageze ku minsi 736 mu masoko afite agaciro ka miliyari 5,1 Frw, bituma abahinzi bagezwaho imbuto n’ifumbire ihinga ryararangiye.

Hari kandi ifumbire byagaragaye ko yambutswa imipaka ikajya kugurishwa mu bihugu bituranye n’u Rwanda, imbuto zashyikirijwe abacuruzi bazo zidahura n’izageze ku bahinzi n’ibindi.

Gushyira mu bikorwa gahunda zagenewe kuhira imyaka biracyari kure nk’ukwezi

Muri iyi raporo bigaragara ko hari imishinga yo kuhira itamara kabiri kubera kudakosora amakosa yayikozwemo.

Mu ntego za gahunda yo kwihutisha iterambere n’imibereho myiza y’abaturage (NST1) harimo kongera ubuso bw’ubutaka buhujwe n’ubwuhirwa ukagera kuri hegitari 102.284 mu 2024 buvuye kuri hegitari 48.508 mu 2017.

Kugira ngo iyi ntego ibashe kugerwaho, RAB yahawe ingengo y’imari yo kugura imashini no kubaka ibikorwaremezo byo kuhira mu bishanga bitandukanye hirya no hino mu gihugu ariko igenzura ryagaragaje ko hakiri inziziti.

Ibibazo mu makusanyirizo y’amata

Ingengo y’imari imaze gukoreshwa mu kubaka amakusanyirizo y’amata no kugura ibikoresho bikenewe igera kuri miliyari 12,9 Frw.

Igenzura ryagaragaje ko amenshi akora munsi y’ubushobozi bwayo. Iki kibazo kiri ku makusanyirizo y’amata agera kuri 90 ku 132. Aya akora munsi ya 50% by’ubushobozi bwayo mu gihe 17 akora ku kigero kiri hagati ya 50 na 75%.

Ibikorwaremezo byo mu makusanyirizo y’amata agera kuri atatu arimo irya Busoro mu Karere ka Nyanza, Bumbogo muri Gasabo na Nyamiyaga muri Kayonza byatwaye miliyoni 216, 5 Frw byasanzwe bidakora.

Ibyuma 29 bikonjesha amata byatwaye miliyoni 201,5 Frw n’imashini 13 zitanga umuriro zatwaye 133,1 Frw byasanzwe mu bubiko.

Imishinga yo gutunganya umusaruro

Muri iyi mishanga harimo uwa PASP, washowemo miliyari 37, 2 Frw hagamijwe gukemura ikibazo cy’iyangirika ry’umusaruro w’ibihingwa byatoranyijwe, guhanga amahirwe y’akazi ku baturage bo mu byaro bakennye.

Umushinga watangiye mu 2014 hatabanje gukorwa inyigo ku ngano y’umusaruro wangirikaga n’ibikenewe kugira ngo icyo kibazo gikemuke kuri buri bwoko bw’umusaruro muri buri karere.

Ibi byagize ingaruka zo kuba hari imishinga yahagaritswe mbere y’uko itangira gushyirwa mu bikorwa ndetse muri rusange imishinga 44 yashowemo miliyari 3,6 Frw yahombye mbere y’uko itangira gutanga umusaruro.

Inyubako n’imashini byatwaye amafaranga menshi ariko ntibyakoreshwa birimo amakusanyirizo y’imboga n’imbuto, inganda eshanu n’imashini zitunganya umusaruro w’ibigori zaguzwe hafi miliyari imwe y’amafaranga y’u Rwanda byari bimaze imyaka ine bidakora ubwo igenzura ryakorwaga.

Hari kandi amakusanyirizo y’imboga n’imbuto byagaragaye ko atagira ibyumba bikonjesha mu gihe biri mu bikoresho by’ibanze bikenerwa mu kubika bene uyu musaruro.

Ikindi ni icy’imashini zo mu nganda zitunganya ibigori zitagerwaho n’umuriro ufite ingufu (Triphasé) bikaba biri mu bituma hari aho usanga zibitse.

Imishanga igera kuri 13 yo muri urwo rwego, yatwaye miliyari 3,3 Frw yaruzuye ariko ntiyakoreshwa kubera imashini zidakoreshwa n’ingufu zitangwa n’imirasire y’izuba n’ibindi bibazo bya tekiniki.

Raporo y’umugenzuzi w’imari inagaragaza ko hari ibikorwa by’imishinga ya LWH na RSSP3 bitashyikirijwe abagenerwabikorwa babyo.Ni ibyubatswe bitwaye miliyari 71.5 Frw bikaba bitazwi urwego ruzabikurikirana kugira ngo bikomeze gutanga umusaruro urambye.

Gako Beef Project na wo watunzwe agatoki

Uyu mushinga watangijwe mu 2014 hagamijwe gushyiraho uburyo bwo kubona umusaruro mwiza w’inyama mu Rwanda.

Guverinoma yashyoyemo miliyari 14,6 Frw mu bwubatsi bw’ibikorwaremezo birimo imihanda, amazi n’amashanyarazi.

Igenzura ryagaragaje ibibazo mu nyigo z’umushinga, intego zawo n’abazawugiramo uruhare n’ibijyanye n’ishyirwa mu bikorwa byawo kuva mu 2014 kugeza mu 2020 ubwo Gako Meat Company yasimburaga Gako beef project.

Ibi byagize ingaruka ku ishyirwa mu bikorwa n’ikurikirana ryabyo ku buryo bishoboka ko intego zawo zishobora kutagerwaho bitewe no kudakora isesengura ku iteganyabikorwa ry’abashoramari nk’uko byari biteganyijwe mu masezerano hagati ya leta y’abashoramari ndetse Gako Meat Company yatangiye kugurishwa ubwoko bw’inka zitaberanye n’inyama.

Inka zatanzwe muri Girinka zishwe n’umukeno kubera guhabwa abatazishoboye

Gahunda ya Girinka na yo byagaragaye ko hari aho idatanga umusaruro wari witezwe wo kugabanya ubukene mu miryango, kuvugurura imibereho y’abaturage no kongera umusaruro w’ubuhinzi.

Kuva muri Mutarama 2016 kugeza muri Kmena 2021, Guverinoma yari imaze gutanga miliyari 18 Frw muri iyi gahunda.

Kugeza ku wa 30 Ukwakira 2021, mu gihugu hose hari hamaze gutangwa inka 406.866 ariko imwe mu miryango yagiye izihabwa nta bushobozi bwo kuzorora ifite bituma hirya no hino mu turere izigera ku 1570 zipfa mu myaka itatu ishize bitewe no kutitabwaho.

Inka 941 zagurishijwe n'abagenerwabikorwa batabiherewe uburenganzira naho izigera kuri 398 zaribwe. Ibigo by'ubwishingizi byanze kwishyura amafaranga arenga miliyoni 15,6 Frw y'inka zapfuye kubera ko uturere tutabashije kuzuza ibisabwa birimo gukora raporo y'uburyo zapfuyemo cyangwa gutinda kuzitanga.

Gahunda ya Girinka yagaragajwemo ibibazo bizitira umusaruro yari yitezweho
Gahunda ya Girinka yagaragajwemo ibibazo bizitira umusaruro yari yitezweho