Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Gerardine Mukeshimana yavuze ko ari ikibazo kiri hirya no hino ku Isi ariko ko bari gukora ibishoboka byose ngo ibiciro bigabanyuke.
Ibiciro byatangiye kwiyongera mu gihembwe cya mbere cy’ihinga cya 2021/2022. Mbere Ikilo cy’ifumbire ya UREE cyaguraga 873 Frw ariko ubu ni 1368 Frw.
Igiciro ku kilo kimwe cy’ifumbire ya DAP cyaguraga 145 Frw ubu ni 1435, mu gihe NPK yari 930 Frw ubu ni 1384 Frw.
Minisitiri Mukeshimana ubwo yaganiraga na RBA, yavuze ko izamuka ry’ibiciro by’ifumbire mu Rwanda byatewe n’izamuka ryabyo ku rwego mpuzamahanga.
Ati“Ibihugu byinshi birimo biragerageza kuzahura ubukungu bikoresheje ubuhinzi kubera ubukungu bw’Isi bwazahaye bitewe na Covid 19. Niyo mpamvu hari icurana ry’amafumbire.”
Ikindi cyatumye ibiciro bizamuka, ni ubwiyongere bw’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli, byatumye n’ibiciro byo gutwara ifumbire bizamuka, ikagera ku muhinzi ihenze.
Ati “Ibiciro bikomeje kuzamuka ku bijyanye n’ubwikorezi mu bucuruzi mpuzamahanga, bigatuma igiciro cy’ifumbire kitugeraho gihenda cyane. Mu gihembwe gishize Leta yagerageje kubigabanya n’abahinzi muri Nkunganire dusanzwe dutanga.”
Dr. Mukeshimana yavuze ko Guverinoma itari yateganyije ingengo y’imari ishobora gutuma ibiciro bigabanuka cyane ku buryo bigera ku muturage bihendutse, gusa batangiye kubyigaho.
Ati “Kubera ari ingengo y’imari itari iteganyijwe, turimo turaganira n’izindi nzego dukorana nazo kugira ngo turebe ko hari icyo twabikoraho tukagabana n’abahinzi kugira ngo badahendwa.”
MINAGRI iherutse gutangaza ko mu rwego rwo guhangana n’izamuka ry’ibiciro by’ifumbire mvaruganda byazamutse cyane ku isoko mpuzamahanga, irimo kunoza amabwiriza mashya azagenderwaho mu kugurisha ifumbire mvaruganda, ndetse na Nkunganire ya Leta igenerwa abahinzi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!