Iki kigo cyatangijwe ku wa 15 Ugushyingo 2021, ni impano Guverinoma y’u Buhinde yahaye y’u Rwanda mu masezerano ibihugu byombi byasinye mu 2017.
Umuyobozi Mukuru wa RICEM, Dr Mukulira Olivier, yavuze ko u Buhinde bwatanze ibikoresho bitandukanye byifashishwa mu gutanga amahugurwa birimo ibitabo na za mudasobwa ndetse ijyana mu Buhinde itsinda ry’Abanyarwanda 15 kwiga uko bazahugura ba rwiyemezamirimo.
Yakomeje agira ati “Ni porogaramu iteganya byibura guhugura abantu 10.000 ku mwaka, ubu rero ni bwo tugitangira ariko mu gihe gito tumaze nubwo habayeho Covid-19 tumaze guhugura abantu 1000 kandi tuzakomeza.”
“Iki kigo kizatanga umusaruro ukomeye cyane mu rubyiruko kuko kizatuma habaho imirimo mishya n’ibikorwa by’ubucuruzi byinshi bizateza imbere ubukungu bw’igihugu ndetse binagabanye ubushomeri mu Banyarwanda.”
Iki kigo cyashyiriweho kugira ngo gifashe urubyiruko kwihangira imirimo rureke guhora rwishingikirije ku gushaka akazi.
Umunyamabanga Uhoraho muri MINICOM, Ningabire Yves Bernard, yavuze ko gutangiza iki kigo ari imwe muri politiki z’iyi Minisiteri zo guteza imbere kwikorera, kugira ngo abatangiye imishinga bakomeze gufashwa no gukurikiranwa mu rugendo rwabo rw’ubucuruzi.
Yagize ati “Iki kigo twatashye uyu munsi ni mu rwego rwo kugira ngo tugende tugira ibikorwa dukora ariko bifasha iriya mishinga y’ubucuruzi ikivuka no gukomeza kuyiherekeza kugira ngo tuyigeze ku rundi rwego ariko hari n’izindi gahunda zihari zizafasha abataratangira.”
Minisitiri wungirije w’Ububanyi n’Amahanga w’u Buhinde, Vellamvelly Muraleedharan, uri mu ruzinduko mu Rwanda na we witabiriye itangizwa ku mugaragaro ry’iki kigo yavuze ko kije guteza imbere ubukungu bw’u Rwanda binyuze mu mishinga izashyirwaho.
Ati “U Buhinde n’u Rwanda ni ibihugu bifitanye umubano mwiza mu bijyanye n’iterambere, rero kuba u Rwanda ari igihugu gifite umubare munini w’urubyiruko urenga 40% by’abaturage bose byerekana ko kwihangira imirimo ariyo soko y’iterambere ry’u Rwanda ni yo mpamvu ikigo giteza imbere ba rwiyemezamirimo cyo mu Buhinde, EDII kiri gufatanya na RICEM guhugura ba rwiyemezamirimo.”
EDII ni yo iri gutanga ubufasha butandukanye muri aya mahugurwa, ikaba ifite inararibonye mu bijyanye no gutanga amahugurwa mu byo kwihangira imirimo, aho imaze gutangiza ibigo bihugura ba rwiyemezamirimo 12 mu Buhinde.
Ikigo gishinzwe guteza imbere ba rwiyemezamirimo mu Rwanda kizajya gitanga amahugurwa ku rubyiruko rurangije kaminuza rutarabona akazi ndetse no ku bandi barimo abize n’abatarize, aho bazajya bahugurwa mu minsi iri hagati y’itanu n’icumi ndetse banakurikiranwe nyuma y’amahugurwa.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!