00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri Gatete yasobanuye uko u Rwanda rwiteguye kugeza umusanzu warwo muri AU

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 7 February 2017 saa 06:51
Yasuwe :

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Amb. Gatete Claver, yatangaje ko u Rwanda ruri mu bihugu bitanu bimaze gutera intambwe igaragara mu kubahiriza icyemezo cya Afurika yunze Ubumwe, AU, cyo gutanga umusanzu ungana na 0.2% by’amafaranga akomoka ku biva hanze byinjira mu gihugu.

Inama ya 27 y’Afurika yunze Ubumwe yabereye i Kigali mu Rwanda, yafashe icyemezo cy’uko ibihugu bizajya bitanga umusanzu wabyo mu gutera inkunga ibikorwa by’uwo muryango, ukareka gutungwa n’inkunga z’amahanga ku kigero cya 76% nkuko byari bimeze.

Minisitiri Gatete yavuze ko hatanzwe umwaka umwe ngo iki cyemezo gitangire gushyirwa mu bikorwa kandi byagaragaye ko ibihugu byinshi birimo kwisuganya kugirango bishobore kugishyira mu bikorwa.

Yongeyeho ko hari ibimaze gutera intambwe ishimishije birimo Kenya, Ethiopia, Tchad, Repubulika ya Congo n’ u Rwanda, rwamaze no gufungura konti ndetse n’Inama y’Abaminisitiri ikaba iherutse kwemeza umushinga w’Itegeko rishyiraho amahoro ku bicuruzwa byatumijwe mu mahanga agenewe ibikorwa by’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.

Yagize ati “Kuri twebwe konti yarafunguwe n’akazi k’ibanze kari kateguwe, ubu n’iri tegeko inama y’Abaminisitiri yararyemeje kugirango turebe ko ryajya mu nteko rigatorwa nk’itegeko rikaduha uburenganzira bwo kugirango turebe ko twabona aya mafaranga.”

Yakomeje asobanura ko rizatuma u Rwanda ruba mu bihugu bya mbere bishobora kuba byashyira mu bikorwa icyemezo cy’Abakuru b’Ibihugu bihuriye muri AU.

Iri tegeko rizagena uburyo u Rwanda ruzajya rukura 0.2% ku mafaranga akomoka ku byinjira mu gihugu, ruyatange muri AU binyuze muri Banki Nkuru y’Igihugu, BNR.

Minisitiri Gatete yatangaje ko ibyinjira mu gihugu bizakurwaho umusoro bitarimo ibikomoka mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EAC, bifite icyemezo cy’inkomoko, ibyasonewe mu bukangurambaga bwa Made in Rwanda, ibisanzwe bisonewe, amafumbire, imashini zo mu nganda, imiti n’ibyemewe n’amasezerano ya EAC.

Ubusanzwe ibihugu byatangaga umusanzu wabyo muri AU binyuze mu ngengo y’imari, ubu buryo bwanenzwe kuba bimwe mu bihugu byarishyuraga ibindi ntibyishyure cyangwa bikishyura bitinze.

Kuri ubu buri gihugu kizajya gifungura konti muri Banki Nkuru yacyo, ibigo bishinzwe imisoro n’amahoro bizajye biyakusanya biyashyire kuri iyo konti yagenewe AU.

Aya mafaranga agenewe kwishyura ibikorwa byose bijyanye na AU bisanzwe mu ngengo y’imari 100%, aho 75% ari muri porogaramu zijyanye n’iterambere na 25% ku bikorwa bijyanye n’amahoro n’umutekano. Muri rusange bikaba biteganyijwe ko hazaboneka miliyari 1.2 y’amadolari ya Amerika mu bihugu 55 bigize AU.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages