Iri murikagurisha riri kuba ku nshuro ya gatanu, ryatangijwe ku wa 22 Ugushyingo 2019 i Gikondo muri Expo Ground.
Minisitiri Hakuziyaremye ubwo yaritangizaga yavuze ko uko imyaka igenda yicuma abamurika ibikorerwa mu Rwanda biyongera ndetse n’ireme ry’ibyo bamurika rikazamuka.
Yagize ati “Uko imyaka igenda iza abantu baza kumurika ibikorerwa mu Rwanda bagenda biyongera ariko ugasanga n’ibyo bamurika ubwiza bwabyo n’ikoranabuhanga ririmo bigenda byiyongera.”
Yongeyeho ko nka leta yakoze ibishoboka birimo kugabanya imisoro kugira ngo harebwe uburyo ikibazo cyakunzwe kugaragazwa na benshi cy’uko ibyakorewe mu Rwanda bihenda cyakemuka.
Ati “Ibiciro by’ibikorerwa mu Rwanda nabyo hari abajya bavuga ko babona bihenze cyane ariko bagomba no kureba n’agaciro k’ababikoze. Ikindi ni uko twagiye dufasha n’abakora ibikorerwa mu Rwanda tubakuriraho imisoro ku bikoresho by’ibanze bakura hanze.”
Iri murikagurisha ryitabiriwe n’abamurika bo mu nzego zitandukanye zirimo ikoranabuhanga, inganda, ubuhinzi n’ubworozi, ubugeni n’izindi.
Nibwo bwa mbere rifite umwihariko w’ibikoresho birimo iby’ishoramari rikomeye u Rwanda rwungutse mu myaka ya vuba nk’imodoka zo mu Ruganda rw’Abadage ruteranyiriza imodoka za Volkswagen mu gihugu, telefoni za Mara Phones, imodoka na moto bikoresha amashanyarazi n’ibindi.
Umuyobozi mu Ruganda rwa Trust Industries rukora ibikoresho by’isuku bya Clear, Busingye Grace, yavuze ko Abanyarwanda bamaze kumenya agaciro k’ibikorerwa iwabo.
Ati “Abanyarwanda twamenye ukuri, twamenye ko ibikorerwa mu Rwanda bifite ubwiza n’agaciro twihesha agaciro nk’Abanyarwanda.”
Imurikagurisha rifatwa nk’umwanya mwiza ku bacuruzi wo kwerekana ibyo bakora mu Rwanda n’i mahanga.
Umuyobozi w’Urwego rw’Abikorera mu Rwanda (PSF), Robert Bapfakurera, yavuze “Iri murikagurisha rizamenyekanisha ibyo abantu bakora, abantu bashobore kubona amasoko ari ayo mu Rwanda n’ayo hanze.”
Minisitiri Hakuziyaremye yijeje abikorera ko bazakomeza gufashwa ku buryo bajya babona inguzanyo biboroheye kugira ngo ibyo bakora bigere no ku isoko ryo hanze hifashishijwe Ikigega cya Export Growth Fund.
EGF ibarizwa muri Banki y’u Rwanda Itsura Amajyambere ifasha n’abagitangira ishoramari bashaka amasoko hanze.
Imurikagurisha ry’Ibikorerwa mu Rwanda ryitabiriwe n’abamurika serivisi n’ibicuruzwa bagera kuri 400 biteganyijwe ko rizasozwa ku wa 4 Ukuboza 2019. Kuryinjiramo harifashishwa uburyo bw’ikoranabuhanga bwo kugura amatike hifashishijwe telefoni (Mobile Money).
Imyaka isaga itatu irashize Guverinoma y’u Rwanda itangije gahunda Made in Rwanda nk’uburyo buzafasha kugabanya umubare mwinshi w’ibitumizwa mu mahanga watumaga ubukungu bw’igihugu budindira.
Mu mezi atandatu abanza ya 2019, muri rusange ibicuruzwa byoherezwa mu mahanga byiyongereye ku gipimo cya 58.1%. Umusaruro uturutse ku byoherezwa mu mahanga wazamutse ku kigero cya 7.5% ugera kuri miliyoni $577.8, uvuye kuri miliyoni $537.3.
Amafoto: Niyonzima Moses



















TANGA IGITEKEREZO