Sustainable Growers Rwanda ni umuryango ugamije guteza imbere abagore bahinga ikawa n’imiryango yabo. Kuwa 1 Ukwakira 2022, uyu muryango wifatanyije n’Isi yose mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe ikawa wabereye mu Karere ka Nyarugenge, Akagari ka Kiyovu ahazwi nko kuri Question Coffee.
Ni ibirori byitabiriwe n’abayobozi bo mu rwego rw’ubuhinzi n’ubucuruzi hijya no hino ku mugabane wa Afurika no ku Isi n’abagore bahinga ikawa mu turere dutandukanye tw’igihugu.
Bamwe mu bagore bahinga ikawa bavuga ko kuba ikawa y’u Rwanda ikomeje kwamamara mu mahanga yose ari nako igwiza igikundiro mu bayihebeye kubera uburyohe ntagereranywa, babikesha amahugurwa bahabwa na Sustainable Growers Rwanda.
Mukangango Esther utuye mu Karere ka Nyaruguru, Umurenge wa Rusenge, ni umunyamuryango wa Koperative ‘Nyampinga’. Yavuze ko bahawe amahugurwa na Sustainable Growers Rwanda, bigatuma biteza imbere babikesha ubuhinzi bwa kawa.
Ati “Nyampinga twari koperative ishaka kwiteza imbere mu buhinzi ariko byaranze kubera ubushobozi, twagiye kubona tubona uyu muryango uje kutwigisha utugira inama yo guhinga kawa, barayidukundisha, turiga none ubu twiteje imbere kubera amasomo twahawe.”
Uyu mugore akomeza avuga ko kawa ya koperative Nyampinga imaze kugera ku masoko atandukanye ku Isi.
Mukasine Dative uyobora Koperative Gashonga Coffee, mu Karere ka Rusizi mu murenge wa Gashonga, avuga ko Sustainable Growers yatumye bamenya kunywa ikawa.
Ati “Mbere twahingaga ikawa gusa bakatugurira ariko ubu dusigaye tuzi no kuyinywa.”
Umuryango Sustainable Growers Rwanda watangiye gukorera mu Rwanda muri 2013 ukaba umaze guhugura abagore bahinga ikawa barenga 50,000 mu Rwanda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Tanzania. Bahuguwe ku guhinga ikawa, kuyitunganya ndetse no mu bijyanye n’isoko ryayo.
Umuyobozi mukuru wa Sustainable Growers Rwanda, Christine Condo, yavuze ko Sustainable Growers ishishikajwe no gukorana n’abafatanyabikorwa bose muri kawa kugira ngo bagere ku iterambere rihuriweho binyuze mu gufasha abagore kugira uruhare mu mibereho myiza y’imiryango yabo no mu bukungu bw’igihugu.
Minisitiri Mukeshimana yashimye uyu muryango n’abahinzi ku musanzu bakomeje gutanga mu guteza igihugu imbere igihugu binyuze mu buhinzi bw’ikawa.
Ati ”Ubu u Rwanda ruri mu bihugu bihagaze neza ku bijyanye no gutunganya ikawa nziza kandi ndashimira uyu muryango uburyo ukomeje kuzamura iterambere ry’umugore.”
Yakomeje agaragaza ko u Rwanda rugenda rukora ibishoboka byose kugira ngo amafaranga umuhinzi wa kawa ahabwa ku kilo yiyongere.
Minisitiri Mukeshimana yagaragarije abitabiriye ibi birori ko ikawa ari kimwe mu bihingwa byinjiriza u Rwanda amafaranga menshi mu byo rwohereza mu mahanga
Ikawa ni kimwe mu bihingwa u Rwanda rwohereza mu mahanga kandi cyinjiriza igihugu amadevize menshi. Mu cyumweru gishize u Rwanda rwohereje ikawa ingana na toni 434, yinjiza mu gihugu 3,314,427 z’amadolari kuko ikilo cyari amadolari 7.6. Yoherejwe cyane mu Busuwisi, u Bwongereza, Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Nouvelle-Zélande.
Ubu Sustainable Growers ikorana n’amakoperative y’abahinzi ba kawa atandatu ari yo; Nyampinga yo mu Karere ka Nyaruguru, Gashonga yo mu Karere ka Rusizi, KOAKAA mu Karere ka Nyamasheke, Twongere Umusaruro wa Kawa mu Karere ka Kayonza, Mayogi mu Karere ka Gicumbi n’Abahingakawa bo mu Karere ka Gakenke.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!