Ni inama y’iminsi itatu ihuje inararibonye mu bukungu muri Afurika zirenga 500, guhera kuri uyu wa 20 Kamena 2018.
Dr. Ngirente yashimiye abayiteguye barimo ihuriro mpuzamahanga ry’ibigo by’imari (SWIFT) na Banki Nkuru y’u Rwanda, avuga ko ari umwanya mwiza wo kuganira uko Afurika yakwigobotora ibibangamira ishoramari ryayo no kugera ku cyerekezo 2063.
Ati “Mu cyerekezo cya Afurika 2063, yiyemeje kugira ubukungu bushingiye ku guhanahana amakuru mu ikoranabuhanga, aho buri guverinoma, ubucuruzi n’abaturage baba bafite uburyo buhamye kandi bugezweho bwo gukoresha serivisi z’ikoranabuhanga. Iyi nama ni umwanya mwiza wo gusangira ibitekerezo n’ubumenyi bidufasha gushyira mu bikorwa icyo cyerekezo cy’umugabane.”
Dr Ngirente yagaragaje ko ubukungu bw’u Rwanda buri kugenda buzamuka ku kigero cyiza kandi ishoramari rifitemo uruhare rikomeye.
Ati “Urwego rwa serivisi rwakomeje kuba ku isonga mu bizamura ubwo bukungu ku kigero cya 12% mu gihembwe cya mbere cya 2018, serivisi z’imari zizamuka kuri 12% mu gihe mu gihembwe cya nyuma cya 2018 bwari kuri 14%. Udushya n’ikoranabuhanga, cyane cyane guteza imbere ishoramari ryacu bizakomeza kugira uruhare rukomeye.”
Dr. Ngirente yavuze ko u Rwanda rwashyizeho ingamba zitandukanye zo kugera kuri ibyo harimo nk’ikigega ruherutse gufungura kigamije kongerera ubushobozi abakora imishinga y’ubushakashatsi no guhanga udushya n’ibindi.
Uretse ibyo, yavuze ko u Rwanda ruzakomeza guteza imbere uburyo bwo kwishyura hakoreshejwe ikoranabuhanga, guteza imbere imishinga y’ikoranabuhanga, guteza imbere ishoramari rigizwemo uruhare n’abagabo, abagore n’urubyiruko n’ibindi.
Umuyobozi wa SWIFT mu Burayi, Uburengerazuba bwo hagati no muri Afurika, Alain Raes, yavuze ko iyi nama igamije kurebera hamwe ibintu bibangamira urwego rw’ishoramari muri Afurika n’uko byakemurwa.
Yakomeje agira ati “Icyo twiyemeje ni uguhanga no guteza imbere udushya mu ishoramari. Muri iyi myaka isaga 25, twibanze ku guhuza ibikorwa bya banki, guteza imbere ibikorwa remezo mu byifashishwa mu ishoramari, gushyiraho uburyo bwo kwishyura bwifashisha ikoranabuhanga n’ibindi.”
Guverinari wa Banki Nkuru y’u Rwanda yanagize uruhare mu gutegura iyi nama, John Rwangombwa, yavuze ko iyi nama ifite agaciro mu iterambere ry’u Rwanda.
Ati “Turareba aho ikoranabuhanga mu rwego rw’imari rigeze, twakora iki nk’ibihugu bya Afurika mu kuriteza imbere, mu kwishyurana no mu rwego rw’imari muri rusange kugira ngo byihutishe iterambere. Ni ikintu cyiza rero kuri twebwe nk’u Rwanda kuko mu iterambere ry’igihugu cyacu, ikoranabuhanga riri ku isonga nk’umuyoboro uzadufasha kwihutisha iterambere.”
SWIFT ni ihuriro mpuzamahanga ry’ibigo by’imari mu kohererezanya amafaranga bisaga ibihumbi 11 bikorera mu bihugu bitandukanye ku Isi, ikagira icyicaro gikuru mu Bubiligi.
Banki Nkuru y’u Rwanda ivuga ko ishyize imbere gahunda y’ikoranabuhanga, aho umwaka ushize amafaranga yishyuwe hakoreshejwe sheki yageraga kuri miliyari 700 Frw muri miliyari 7500 Frw zishyuzwe, kandi ingamba zo kwishyura hakoreshejwe ikoranabuhanga zikomeje.
Amafoto: Primature



















TANGA IGITEKEREZO