Tariki ya 5 Mata 2017, nibwo Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Perezida Paul Kagame, yakoze impinduka mu buyobozi bw’ibigo n’inzego zitandukanye; Col. Chance Ndagano agirwa Umuyobozi w’agateganyo wa RwandAir.
Ubwo bahererekanyaga ububasha kuri uyu wa 10 Mata 2017, Col. Ndagano, wari usanzwe ari Umucamanza Mukuru mu rukiko rwa gisirikare, yavuze ko mu byo ashyize imbere harimo guhugura abakozi, kugura indege nshya ndetse no kongera inyungu yinjizwa na RwandAir.
Col. Ndagano unafite uburambe bw’imyaka igera kuri 20 mu by’indege, yatangaje kandi ko uretse guhugura abakozi, bateganya kwagura ingendo za RwandAir haba muri Afurika no ku isi muri rusange.
Mu bandi batangiye inshingano nshya harimo Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe imibanire y’ikigo (Corporate Affairs), Yvonne Manzi Makolo wari usanzwe akora muri MTN Rwanda na Lieutenant Colonel Silver Munyaneza, Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe ibikorwa.
Nk’uko tubikesha The Newtimes, Umuyobozi w’inama y’ubutegetsi ya RwandAir, Girma Wake yavuze ko kugira ngo iki kigo gitangire kwitwa sosiyete y’ubucuruzi, gikeneye kwinjiza amafaranga menshi azatuma kirushaho gukomera.
Yakomeje avuga ko igihe cyose RwandAir itazashobora kwinjiza amafaranga ayifasha gukomeza gukora, itazitwa sosiyete y’ubucuruzi ahubwo ari nk’umwana uhabwa buri kimwe.
John Mirenge wakuwe ku buyobozi bwa RwandAir yatangiye kuyiyobora mu Ukwakira 2010. Mu gihe yamaze kuri uyu mwanya, iyi sosiyete yageze kuri byinshi birimo kugura indege nshya aho kuri ubu zigeze kuri 11, zitwara abagenzi bajya mu byerekezo 20 birimo Mumbai mu Buhinde.
Muri uyu mwaka RwandAir irateganya kugura indi ndege ya Boeing 737-800NG, no gutangira ingendo zijya Bamako muri Mali, Conakry muri Guinea, Lilongwe muri Malawi na New York ndetse n’i Londres mu Bwongereza.




Amafoto: Timothy Kisambira




Ibitekerezo 0