Miss Iradukunda uri mu bashinzwe kumenyekanisha ibikorwa bya Cogebanque, yasabye urubyiruko kwitabira gufunguza konti ya ‘Itezimbere’ iyi banki iza ku isonga mu Rwanda mu gushakira abakiliya bayo icyatuma biteza imbere yazanye, aho umuntu ayishyiraho amafaranga akazayasanga nta cyagabanutseho.
Cogebanque yateye inkunga Tour du Rwanda yasojwe kuri iki Cyumweru ikegukanwa n’Umunyarwanda Mugisha Samuel ukinira ikipe y’igihugu Team Rwanda anabereye kapiteni.
Iradukunda aganira na IGIHE yagize ati “Tour du Rwanda yagenze neza, birashimishije cyane by’umwihariko kuba ari n’Umunyarwanda uyegukanye ni ishema ku gihugu. Nka Cogebanque, igikorwa twagezaga ku bakiliya ni konti ya Itezimbere. Iyi nkonti ni nziza cyane kuko nta mafaranga uyifite acibwa buri kwezi, ayo ashyizeho ayasangaho nta cyahindutse.”
“Nasaba Abanyarwanda bose by’umwihariko urubyiruko kuyigana ari benshi kuko nk’uko yitwa izabafasha kwiteza imbere, bizigamire kandi amafaranga yabo abe afite umutekano usesuye muri Cogebanque.”
Iradukunda yanasabye abantu gukoresha uburyo bushya Cogebanque yazanye bwo kwakira no kohereza amafaranga biciye ku bahagarariye iyi banki ‘agents’ hirya no hino mu gihugu kuko bwizewe kandi bworoshye by’umwihariko bukaba buhendutse cyane ugereranyije n’ubundi busanzwe bukoreshwa mu Rwanda.
Muri Tour du Rwanda Cogebanque yahembaga umukinnyi uzamuka kurusha abandi, ikaba yari inafitemo ikipe ya Les Amis Sportif y’i Rwamagana isanzwe itera inkunga.



















TANGA IGITEKEREZO