BNR igaragaza ko kugabanuka kw’inguzanyo zatswe mu ma banki, byanagize ingaruka ku mutungo wayo, aho wiyongereye ku kigero cya 11.5%, uyu muvuduko ukaba wari hasi ugereranyije na 18.3% byo mu 2015.
Mu 2016, umutungo w’amabanki yose wari miliyari 2 378Frw uvuye kuri miliyari 2 133Frw, wariho mu 2015.
Muri rusange ariko umutungo w’amabanki uhagaze neza, nubwo hagaragaye ukwiyongera kw’inguzanyo zitishyuwe neza, zavuye ku gipimo cya 6.2% mu 2015 zikagera kuri 7.5% mu 2016.
Umuyobozi ushinzwe imiterere y’imari muri BNR, Peace Uwase, yavuze ko muri rusange uko ubukungu bwari buhagaze mu 2016, byagize uruhare ku kwiyongera ku inguzango zitishyuwe neza.
Ati” Urugero nk’ubuhinzi bakomeje kuvuga ko butagenze neza cyane mu 2016, urebye mu bijyanye n’inguzanyo zitishyuwe neza kuri buri cyiciro, ubona ko inguzanyo zitishyuwe neza mu buhinzi zarazamutse zikagera kuri 22.7%.”
Iyo urebye neza ariko usanga ubuhinzi atari bwo bwagize uruhare runini mu kuzamura umubare w’inguzanyo zitishyuwe neza, kuko bwari bufite 1.8% by’inguzanyo zose zatanzwe n’amabanki.
BNR itangaza ko ubwiyongere bw’inguzanyo zitishyuwe neza, bwagizwemo uruhare n’ubucuruzi n’amahoteli, byihariye 41% by’izitarishyuwe uko bikwiye kandi bwihariye 32.4% by’inguzanyo zose zatswe mu mabanki.
Uwase avuga ko nubwo uku kutishyura inguzanyo uko bikwiye, byaturutse ahanini ku miterere y’ubukungu muri rusange, nka BNR bitoroshye ko bagira uruhare mu gutuma boroherezwa n’amabanki, kuko baba baragiranye amasezerano. Ahubwo bo bumvikana na banki bitewe n’umushinga n’uburyo bagaragaza bazishyuramo.
Nubwo amabanki asa n’ahagaze neza, siko bimeze ku Bigo by’imari n’Umurenge-Sacco, kuko umutungo wabyo wahungabanye biturutse ku nguzanyo zitishyuwe neza ziyongereye kugera ku kigero cya 9% zivuye kuri 7.9% mu 2015.
Ubuhinzi nibwo bushyirwa mu majwi, dore ko bwihariye 15% by’inguzanyo zatanzwe n’Ibigo by’imari na 30% by’izitangwa n’Umurenge Sacco.
Umutungo w’Umurenge-Sacco na wo wagabanutse ku kigero cya 0.07% aho wavuye kuri miliyari 100.9 ukagera kuri miliyari 100.2.
Inguzanyo na zo zaragabanutse kugera kuri 6.6% zivuye kuri 21% zari zatanzwe mu 2015, BNR ikaba ivuga ko byatewe n’uko uburyo zitangwamo bwavuguruwe, bikarushaho gukoranwa ubwitonzi.
Kuri ubu mu Rwanda habarizwa Banki 16 n’ibigo by’imari 472.



















TANGA IGITEKEREZO