00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mu 2025 mu Rwanda handitswe ishoramari rya miliyari 2,6$, ubukerarugendo bwinjiza miliyoni 685$

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 28 April 2026 saa 04:52
Yasuwe :

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rwatangaje ko mu 2025 mu Rwanda handitswe ishoramari rifite agaciro ka miliyari 2,62$ rikubiye mu mishinga 799 yanditswe, ivuye kuri 612 mu 2024.

Ishoramari rishya ryanditswe ryiganje mu nzego zirimo ubucuruzi bw’imitungo itimukanwa, inganda n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Aya makuru akubiye muri raporo RDB yashyize hanze kuri uyu wa 28 Mata 2026.

Uretse ishomarari ryanditswe mu gihugu, iyi raporo igaragaza ko amafaranga yinjijwe n’ubukerarugendo mu 2025 ari miliyoni 685$, avuye kuri miliyoni 647$ zari zinjijwe mu 2024. Aya angana n’izamuka rya 6%.

Umubare w’abasura u Rwanda nawo wazamutseho 9% ugera ku bantu miliyoni 1,49. Benshi muri aba basuye Pariki y’Igihugu y’Ibirunga ikunzwe kubera ingagi, ndetse n’izindi pariki.

Umubare w’amafaranga u Rwanda rwinjije avuye mu nama, amamurikabikorwa n’amamurikagurisha ni miliyoni 94,7$, avuye kuri miliyoni 84,8$ zari zinjijwe n’ibi bikorwa mu 2024. Bingana n’izamuka rya 11%.

Muri rusange mu 2025, u Rwanda rwakiriye ibikorwa 165 biri ku rwego rw’akarere, Afurika n’Isi. Birimo Shampiyona y’Isi y’amagare (UCI) yabereye i Kigali muri Nzeri, igitaramo cya Move Afrika cyatumiwemo John Legend, irushanwa rya BAL n’inama ya Mobile World Congress.

Ibi bikorwa byose byagize uruhare mu kongera umubare w’abasura u Rwanda no kurugaragaza nk’ahantu heza ho kubera inama n’ibirori mpuzamahanga.

Mu bindi by’ingenzi RDB yagezeho mu 2025 harimo gukomeza gushimangira gahunda ya Visit Rwanda, kugira ngo irusheho kumenyekana ku rwego mpuzamahanga. Havuguruwe amasezerano u Rwanda rufitanye na Paris Saint-Germain agezwa mu 2028, ndetse hasinywa andi y’imyaka itatu na Atlético de Madrid.

Gahunda ya Visit Rwanda bwa mbere mu mateka yagejejwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Rwanda rwiyemeza gukorana n’amakipe ya Los Angeles Clippers na the Los Angeles Rams. Amasezerano yombi azageza mu 2030.

Ibi byose byitezweho kurushaho kuzamura ishoramari ryandikwa mu Rwanda n’umubare w’abarusura.

Umuyobozi Mukuru wa RDB, Jean Guy Afrika, yavuze ko ibyagezweho bikomeje kugaragaza umuhate w’u Rwanda wo kugera ku iterambere.

Ati “Umusaruro wa 2025 ugaragaza intambwe yatewe mu gushyigikira inzego z’ibanze mu bukungu bw’u Rwanda, ndetse no kugera ku ntego mu byo dushyize imbere birimo ishoramari, ibyoherezwa mu mahanga, ubukerarugendo na serivisi. Turacyashyize imbere kubaka ahantu ho gukorera hizewe hafasha abikorera n’iterambere rirambye.”

Umwaka wa 2025 wasize ubukungu bw’u Rwanda buhagaze neza muri rusange kuko ibyo rwohereje mu mahanga bibarirwa muri miliyari 3,6$. Byiganjemo amabuye y’agaciro n’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi.

Ibijyanye na serivisi u Rwanda rucuruza mu mahanga byazamutseho 2,7%. Ingano y’ibyatwawe n’indege ya RwandAir itwara imizigo yiyongeraho 2,4% igera kuri toni 6.257, zivuye kuri toni 6.113 mu 2024.

Mu 2025 ubukerarugendo bwinjije miliyoni 685$
Mu ishoramari ryanditswe mu Rwanda mu 2025 harimo n’irishingiye ku nganda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages