Icyo giciro kiriyongera mu mabanki y’ubucuruzi no mu biro by’ivunjisha, kuko kuwa 8 Gashyantare idorali rimwe ryaguraga amafaranga y’u Rwanda 770 rikagurishwa 780, mu gihe mu ntangiriro za Mutarama ryaguraga 760 rikagurishwa 770. Bigaragara ko agaciro k’ifaranga ry’u Rwanda kamaze kugabanukaho agera ku munani, ni ukuvuga 1.08% mu byumweru bitanu biheruka.
Mu ntangiro za Mutarama uyu mwaka, BNR yaguraga iyero [euro] rimwe ku mafaranga y’u Rwanda 809 ikarigurisha 825, ariko mu mpera z’icyumweru gishize rikaba ryaraguraga 839 rikagurishwa 856.
Ku rundi ruhande ariko igiciro cy’amapawundi [pound] nticyazamutse. Mu ntangiro za Mutarama, ku giciro cya BNR ipawundi ryaguraga 1096 rikagurishwa 1118, mu gihe kuwa Mbere w’iki cyumweru ryaguraga 1092 rikagurishwa 1114, mu gihe muri Banki z’ubucuruzi ryaguraga 1100 rikagurishwa 1145.
Banki Nkuru y’u Rwanda yavuze ko umwaka ushize ifaranga ry’u Rwanda ryataye agaciro ku kigero cya 7.1% ugereranyije n’idorali, bikaba byari ubwa mbere bibaye mu myaka itanu uhereye mu 2010.
Icyakora ibi ntibyabaye ku mayero no ku yandi mafaranga mpuzamahanga harimo n’ayo mu karere.
Abakora ibijyanye n’ubucuruzi bw’amafaranga bavuze ko kugabanuka kw’agaciro k’ifaranga biterwa no kuzamuka kw’idorali kuko bayarangura abahenze bikaba ngombwa ko banayagurisha ahenze, nk’uko The New Times yabitangaje.
Abasesenguzi bavuze ko uku guta agaciro kw’ifaranga ry’u Rwanda ugereranyije n’andi mpuzamahanga, bishobora kugira ingaruka mu bucuruzi mpuzamahanga.
Muri Nyakanga umwaka ushize agaciro k’idolari kariyongereye kagera ku mafaranga 800 ku idorali rimwe, BNR yakunze kumvikana cyane yihanangiriza abafite ibiro by’ivunjisha gukwirakwiza ibihuha by’uko idorali ryabuze cyangwa ryazamutse kugira ngo bahende abayakeneye.
Icyo kibazo cyo kuzamuka kw’agaciro k’idorali si umwihariko w’u Rwanda kuko n’ibindi bihugu byo mu karere birimo kurwana intambara yo guhangana n’izamuka ry’agaciro k’amwe mu mafaranga mpuzamahanga.



















TANGA IGITEKEREZO