Minisiteri y’ubuhinzi n’Ubworozi ifatanyije na IFDC bagiye gutangiza mu gihugu hose uburyo bwo gukoresha ifumbire ikozwe mu binini bya ire(Urée) yagaragaye ko yongera umusaruro w’umuceri ku kigero cya 20%.
Abahinzi bo muri koperative Coproriz Ntende yo mu karere ka Gatsibo batangiye kuyifumbiza ku buso bunini ku wa gatanu tariki ya 21 Ugushyingo 2014 nyuma yo kuyikoresha kuyigerageza bakavumbura ko umusaruro wabo wiyongera.
Cyumuzaza Marie Goretti, umunyamuryango muri Coproriz Ntende yemeza ko agikoresha ifumbire idakoze mu binini yasaruraga ibiro 600 ku buso bwa Are 20 nyamara ngo ubu arimo gukoresha ibi binini yasaruye toni imwe n’ibiro 16.
Aya makuru kandi anemezwa na Mukamuhigirwa Budensiyana, umukecuru wayifumbije uvuga ko mbere yezaga ibiro 815 atarafumbiza ibinini nyamara yamara kubifumbiza akeza ibiro 1315 kuri izi are 20.
Uretse kandi kweza umusaruro utubutse iyi fumbire ikozwe mu binini ituma imirimo yo kubagara umuceri itabavuna kuko mbere bakoreshaga inyanyagizwa hejuru ugasanga n’ibyatsi bitegereye umuceri bibyungukiyemo bikahamera.
Iyi fumbire yo ishyirwa muri santimetero 7 bituma ifumbira umuceri aho kuba ibyatsi.
Ibyo binini kandi ntibyangiza ibidukikije kuko mbere inyanyagizwa hejuru yatwarwaga n’amazi ikajya mu migezi ariko ko yo iguma mu butaka, umuceri ugatanga umusaruro ukwiye.
Umukozi wa RAB muri porogaramu ishinzwe igihingwa cy’umuceri mu ishami ry’iyamamazabuhinzi Rukundo Aimable yatangarije IGIHE ko babonye ubu buryo bwongera umusaruro ku buryo bugiye gutangizwa mu Rwanda hose.
Yagize ati “Ubu buryo burafasha mu kongera umusaruro.Twasanze ku musaruro umuhinzi asanzwe abona bwongeraho 20%. Ubu ni uburyo bumwe mu buryo bwinshi budufasha kongera umusaruro.”
Yakomeje avuga ko bugiye kugezwa ku bandi. “Dufite gahunda yuko tugiye gukorera mu mirima yagutse, igerageza turivuyemo tugiye gutangira kuyigeza ku bahinzi bose, bivuze ngo n’abandi bahinzi bose mu gihe cy’imyaka ibiri cyangwa itatu bizaba
byamaze kugera kuri bose.”
Ku ruhande rwa IFDC, umushinga wita ku buhinzi wemeje ko uzakomeza gukora ibishoboka byose ngo umusaruro ukomeze kwiyongera n’abahinzi batere imbere kurushaho.
Mukamana Laurence, Umuhuzabikorwa w’umushinga wa catalist II wa IFDC , ugamije kwihutisha ubuhinzi bushingiye ku kweza umusaruro mwinshi ku buso buto, nk’uburyo bwo kubungabunga imibereho myiza y’abaturage n’ibidukikije, yavuze ko ubu buryo babuvanye muri Bangladesh batangira kuzana imashini zikora ibi binini zigiye kuba icumi mu Rwanda.
Avuga ko ubuhamya bw’abaturage bugaragaza uburyo umusaruro ugenda wiyongera bakoresheje ibi binini, nk’inzira bakomeje yo kureba icyatuma umusaruro w’umuhinzi mu Rwanda wiyongera.
Iyi koperative yabaye iya mbere mu micungire myiza y’umutungo muri uyu mwaka(Coproriz Ntende)yamaze kwigurira imashini ikora ibi binini n’indi iakaba iri mu nzira.
Iyi fumbire yatangiye ikoreshwa ku buso bwa hegitari 50 mu gishanga cya Ntende, kuri ubu ikaba igiye gufumbira ubuso bwa hegitari zisaga 170.



















TANGA IGITEKEREZO