Uyu mushinga watangirijwe ku mugaragaro mu Nkambi y’impunzi ya Mahama mu Karere ka Kirehe mu Ntara y’Iburasirazuba.
Inkambi y’Impunzi ya Mahama ni yo nini mu Rwanda yakira iziva muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, u Burundi n’ibindi bihugu bituranye.
Binyuze muri iyi gahunda, impunzi zizajya zibona serivisi za banki n’ibigo by’imari zirimo gufungura konti, kwakira no kohereza amafaranga, kwizigamira, kwaka inguzanyo mu buryo bw’ikoranabuhanga, kubona ubwishingizi n’izindi hifashishijwe uburyo bwa (USSD) kuri telefoni ngendanwa.
Uyu mushinga kandi uzatanga amahugurwa yo gusoma no kwandika kugira ngo impunzi zibashe kubona ubumenyi ku micungire y’imari yazo.
Umuyobozi ushinzwe Ishoramari n’Imibereho Myiza muri Equity Bank, Dianah Mukundwa, yavuze ko ubu buryo buzahindura imibereho y’izi mpunzi.
Yagize ati “Nka banki, twizera ko kurushaho korohereza no kwegereza serivisi z’imari abaturage ari imwe mu nzira yo guhindura imibereho yabo. Binyuze muri uyu mushinga turizera neza ko ubuzima bwa benshi bugiye guhinduka kandi mu buryo burambye.”
Hamwe no kubona serivisi z’imari n’ubumenyi mu gucunga imari n’ubucuruzi bwabo, impunzi hirya no hino mu Rwanda zizoroherwa mu buryo bw’imicungire kandi zibashe kwizigamira, kugabanya ihungabana mu bukungu no kugira uruhare mu bukungu bw’igihugu.
U Rwanda kuri ubu rucumbikiye impunzi zigera mu 130.000, zirimo Abanye-Congo 77.288.
Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri FSD Africa, Kuria Wanjau, yemeza ko impunzi nazo zi kwiye guhabwa serivisi zose za banki nk’uko zihabwa abandi.
Yagize ati “Impunzi na zo zifite amafaranga n’ibindi bikenerwa nk’abandi, ni ngombwa rero ko ibigo by’imari bikwiye kubaha serivisi zose nk’ibisanzwe kuko impunzi zishora mu bikorwa by’ubukungu, zikinjiza kandi zikanakoresha ayo mafaranga.”
FSD Africa ni ikigo cyatangijwe mu 2012; giterwa inkunga na Guverinoma y’u Bwongereza binyuze myuri UK Aid.
Equity Bank Rwanda PLC byafatanyije mu kwegereza serivisi z’imari abatuye mu nkambi, ni banki yatangiye gukorera ku butaka bw’u Rwanda mu 2011.
Iyi banki ifite amashami 16 mu gihugu, aba-agents 3500 bayihagarariye ndetse n’ibyuma bibikurizwaho amafaranga, ATM 24.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!