00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Multilines International Rwanda na Turkish Cargo byasinye amasezerano yitezweho impinduka mu bwikorezi

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 1 February 2024 saa 10:51
Yasuwe :

Ikigo Multilines International Rwanda Ltd, gifasha abacuruzi kohereza no kuvana ibicuruzwa mu mahanga hakoreshejwe indege, ubwato n’inzira y’ubutaka cyahuje imbaraga n’icya Turkish Cargo, gitwara imizigo cyifashishije inzira yo mu kirere, basinyana amasezerano y’imikoranire.

Ni amasezerano yashyizweho umukono n’impande zombi kuri uyu wa Gatatu tariki 31 Mutarama 2024, muri Highlands Suites Hotel iherereye i Nyarutarama mu Mujyi wa Kigali.

Yamurikiwe abayobozi mu bigo bitandukanye bifite aho bihuriye n’izi sosiyete zose, abasanzwe ari abafatanyabikorwa b’ibi bigo, n’abandi.

Uyu muhango witabiriwe n’Umuyobozi Mukuru w’Itsinda rya Multilines International, Gerald Mukyenga, Umuyobozi wa Multilines International Rwanda, Julie Mutoni.

Witabiriwe kandi n’Umuyobozi w’Ihuriro ry’abafasha abacuruzi kwishyura za gasutamo mu Rwanda [Rwaffa], David Rwigema, n’Umuyobozi wa Turkish Cargo mu karere k’Ibiyaga bigari mu bihugu birimo Uganda, Tanzania, RDC n’u Rwanda, Sevket Battal.

Mu bitabiriye uyu muhango kandi harimo Umuyobozi ushinzwe itumanaho n’iyamamazabikorwa muri PSF, Eric Kabera.

Aya masezerano azatuma abakiliya ba Multilines International Rwanda, babasha gukura no kohereza ibintu mu merekezo yose ya Turkish Cargo, ikoreramo mu buryo bworoshye kandi budahenze.

Ubuyobozi ku mpande zose, bwagaragaje ko umutekano w’ibicuruzwa by’abakiliya babo, ubunyamwuga n’icyizere aribyo bizaranga iyi mikoranire.

Umuyobozi wa Multilines International Rwanda Ltd, Julie Umutoni, agaruka kuri aya masezerano yagaragaje ko ari ingirakamaro mu mikorere y’ibyo basanzwe bazobereyemo.

Ati “Ubu bufatanye ni intambwe ifite icyo ivuze mu rugendo rwacu rwo kuba sosiyete itwara ibicuruzwa iri ku rwego rwo hejuru, buzongera udushya mu mikorere yacu, ndetse bunafashe mu gukemurira abakiliya bacu ingorane zo gudatakaza igihe n’amafaranga bahuraga nazo.

Mu guhuza imbaraga zacu hamwe na Turkish Cargo, twizeye ubushobozi bwacu no kuba sosiyete ya mbere itwara imizigo ishobora kuba amahitamo ya buri wese.’’

Iyi mikoranire izarushaho korohereza abakenera serivisi z’ibigo byombi kwishyura za gasutamo, kubona ububiko buhagije bw’ibicuruzwa byabo, n’izindi serivisi z’ibanze.

Umuyobozi wa Turkish Cargo mu bihugu bimwe byo mu karere k’Ibiyaga bigari, Sevket Battal, yavuze ko ubu bufatanye bubyarira inyungu zigaragara impande zose.

Ati “Dufatanyije twagera kuri byinshi. Abakiliya bacu bazungukira mu bikorwa bisanzwe bya Multilines International Rwanda, urumva rero guhuza imbaraga kw’ibigo bibiri bikomeye ni ikintu kitashidikanywaho ko kizatanga umusaruro ufatika.’’

Multilines International Rwanda Ltd yasinye aya masezerano, imaze imyaka 15 ikorera mu Rwanda n’indi irenga 20 ikorera mu bindi bihugu byo birimo na Uganda, aho ifite icyicaro gikuru.

Ifasha abacuruzi bashaka gukura ibicuruzwa mu mahanga, ndetse ikanafasha n’abashaka kubikura mu bihugu ikoreramo babijyana ahandi.

Kugeza ubu iki kigo gikorera mu bihugu birenga 150 hirya no hino ku Isi. ushaka kumenya byisumbuye serivisi gitanga wakanda hano.
Turkish Cargo yatangiye imirimo mu 1933, ubu ikorera mu bihugu 132. Yahawe igihembo cya sosiyete nziza y’ubwikorezi bw’ibicuruzwa bukorerwa mu kirere, mu 2022, ‘Air Cargo Carrier of the Year’.

Hamwe n’indege 437, Turkish Cargo, itanga serivisi zayo ahantu hasaga 340 ku isi. Icyifuzo ni uguhindura Istanbul igicumbi cy’ubwikorezi bw’ibicuruzwa ku Isi.

Turkish Cargo izobereye mu gutwara ubwoko butandukanye bw’imizigo, itanga uburyo bwiza bwo gupakira ibintu bito, inyamaswa nzima, ibicuruzwa byangirika, imyenda, ibintu by’agaciro, indabo, ibyifashishwa mu gusana, ibikoresho by’ikoranabuhanga n’ibindi. Ushaka kumenya byinshi kuri Turkish Cargo wakanda hano.

Umuyobozi wa Multilines International Rwanda Ltd, Julie Umutoni, agaruka kuri aya masezerano yagaragaje ko ari ingirakamaro mu mikorere y’ibyo basanzwe bazobereyemo
Impande zombi ziyemeje gufatanya mu guteza imbere ibijyanye n'ubwikorezi
Bamwe mu bafatanyabikorwa b'ibigo byombi mu Rwanda bari babukereye

Amafoto: Shumbusho Djasiri


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages