00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Musanze: Hagiye kubakwa uruganda rw’asaga miliyari 50 Frw ruzatanga toni 700,000 za sima

Yanditswe na Mugabo Jean d’Amour
Kuya 5 April 2017 saa 08:29
Yasuwe :

Ku bufatanye bwa Leta y’u Rwanda, FLSmidth n’uruganda rwa Prime Cement Ltd; mu Karere ka Musanze hagiye gutangira kubakwa uruganda rukora sima ruzaba ari urwa mbere mu gihugu no mu Karere rushyira ku isoko sima nyinshi, ingana na toni ibihumbi 700 buri mwaka.

Amasezerano yo kubaka uru ruganda rwa Prime Cement Ltd yasinyiwe i Kigali kuri uyu wa kabiri, tariki ya 4 Mata 2017, hagati y’iki Kigo na FLSmidth, Sosiyete yo muri Denmark izatanga ibikoresho byose bikenerwa mu gukora sima.

Uyu muhango witabiriwe n’abanyacyubahiro batandukanye barimo na Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Musoni James, wanijeje aba bashoramari ubufasha bwose bazakenera kuri Leta y’u Rwanda.

Yagize ati "Leta y’u Rwanda izabafasha ku byo muzakenera byose kugira ngo uru ruganda rubashe kugira uruhare mu kwihutisha iterambere ry’ibikorwaremezo mu Rwanda no mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba ruherereyemo."

Umuyobozi Mukuru wa Milbridge Holding, Ishami rikorana n’Ikigo Prime Cement, Bayigamba Gisèle , yavuze ko imirimo yo kubaka uru ruganda izatwara miliyoni 65 z’amadolari ya Amerika (asaga miliyari 50 z’amafaranga y’u Rwanda). Biteganyijwe ko ruzatangira gushyira sima ku isoko mu gihembwe cya gatatu cy’umwaka wa 2018, rukazakomeza kwagura ibikorwa mu gihe cy’imyaka itanu iri mbere.

Bayigamba yavuze ko uru ruganda ruzaha akazi abantu 1 500, rugakora sima iri mu moko atandukanye bityo rukagira uruhare mu iterambere ry’ Akarere ka Musanze n’u Rwanda muri rusange kuko ruzanagabanya ibyo igihugu cyatumizaga hanze.

FLSmidth imaze imyaka 130 ikora sima. Perezida w’iki Kigo, Anders Bech, atangaza ko biteguye kuzana ibikoresho bigezweho bikoresha umuriro muke kandi bidahungabanya ibidukijije.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Musabyimana Jean Claude, yavuze ko ari iby’agaciro gakomeye kuba uru ruganda ruzakorera mu gace kahariwe inganda mu Karere ka Musanze, gaherereyemo amakoro n’andi mabuye uru ruganda rukeneye mu gukora sima.

Prime Cement ni Sosiyete isanzwe ikora ibikoresho nkenerwa mu bwubatsi harimo sima, ibyuma, insinga z’amashanyarazi, amarangi n’ibindi; ikorera mu bihugu birimo Angola, Dubai, u Rwanda na Afurika y’Epfo.

Uru ruganda ruje rwunganira urwa CIMERWA ruherereye mu Bugarama mu Karere ka Rusizi rutanga toni ibihumbi 600 za sima buri mwaka.

Alexis Bayigamba (ibumoso) na Anders Bech uyobora FLSmidth bashyira umukono ku masezerano yo kubaka uruganda
Minisitiri Musoni James (iburyo)yemeza ko uru ruganda ruzongera umusaruro wa sima mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages