Ni urutonde Forbes ikora buri mwaka, ndetse urwa 2026 rwagaragaje ko abantu 3.428 babarirwa za miliyari z’Amadolari ya Amerika. Bigaragaza ko hiyongereyeho abantu 400 ugereranyije n’umwaka ushize.
Elon Musk
Elon Musk ni we wongeye kugaruka ku mwanya wa mbere mu batunze amafaranga menshi ku Isi mu 2026 abarirwa miliyari 839$.
Ubutunzi bw’uyu munyemari washinze Tesla ikora imodoka z’amashanyarazi n’ikigo cy’ibyogajuru cya Space X, bwikubye hafi kabiri, kuko umwaka ushize yabarirwaga miliyari 497$.
Musk w’imyaka 54 akubye hafi inshuro eshatu Larry Page na Sergey Brin bari mu bashinze Google bamukurikira.
Larry Page
Larry Page niwe ukurikira Musk. Abarirwa miliyari 257$. Uyu mugabo ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari mu bashinze Google.
Sergey Brin
Sergey Brin ni we usangwa ku mwanya wa gatatu, nk’utunze amafaranga menshi kurusha abandi ku Isi mu mwaka wa 2026, aho abarirwa miliyari 237$. Uyu mugabo ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika na we ni umwe mu bashinze Google.
Jeff Bezos
Jeff Bezos ni we uri ku mwanya wa kane, nk’utunze amafaranga menshi kurusha abandi ku Isi mu mwaka wa 2026, aho abarirwa miliyari 224$.
Uyu mugabo ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yashinze Amazon, rumwe mu mbuga zikomeye zicururiza kuri internet. Amazon yaje no kubyara ibindi bigo nka Amazon Prime, igurisha ifatabuguzi ryo kureba filime. Si ibi gusa kuko anafite ikigo gikora ibyogajuru cyitwa Blue Origin.
Mark Zuckerberg
Mark Zuckerberg ni we uri ku mwanya wa gatanu, nk’utunze amafaranga menshi kurusha abandi ku Isi mu mwaka wa 2026, aho abarirwa miliyari 222$.
Uyu mugabo ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yashinze Meta, ibarizwamo Facebook, Instagram, WhatsApp, Facebook Messenger na Threads.
Larry Ellison
Larry Ellison ari ku mwanya wa gatandatu mu bafite amafaranga menshi kurusha abandi ku Isi mu mwaka wa 2026, aho abarirwa miliyari 190$.
Uyu mugabo ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yashinze Oracle, kimwe mu bigo bikomeye bicuruza porogaramu za mudasobwa n’ibijyana na zo nk’ububiko bw’amakuru n’ibifasha kuyarinda n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga.
Bernard Arnault
Bernard Arnault ari ku mwanya wa karindwi mu batunze amafaranga menshi kurusha abandi ku Isi mu mwaka wa 2026, aho abarirwa miliyari 171$.
Uyu mugabo ukomoka mu Bufaransa, ubutunzi bwe abukomora kuri LVMH icuruza imyenda y’igiciro cyo hejuru ya Louis Vuitton hamwe na Moët Hennessy, icuruza imivinyo n’inzoga.
Jensen Huang
Jensen Huang ari ku mwanya wa munani mu batunze amafaranga menshi kurusha abandi ku Isi mu mwaka wa 2026, aho abarirwa miliyari 154$.
Uyu mugabo ukomoka muri Taiwan ariko ufite ubwenegihugu bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ubutunzi bwe abukomora kuri NVDIA, ikigo gikora chip zitandukanye.
Chips ni utwuma duto dukora nk’ubwonko bwa mudasobwa, telefoni n’ibindi bikoresho by’ikorabuhanga.
Dufasha ibikoresho by’ikoranabuhanga gusesengura no gutunganya amakuru no gufata ibyemezo. Nitwo dutuma mudasobwa cyangwa telefoni bimenya icyo gukora, iyo ukanze cyangwa ukoze ahantu runaka.
Warren Buffett
Warren Buffet ari ku mwanya wa cyenda ku rutonde rw’abatunze amafaranga menshi kurusha abandi ku Isi mu mwaka wa 2026, aho abarirwa miliyari 149$.
Uyu mugabo ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ubutunzi bwe abukomora muri Berkshire Hathaway, ikigo cyashoye imari mu bigo bikomeye birimo iby’indege nka NetJets, Apple, Bank of America, Coca-Cola no mu bitunganya ibyo kurya nka Kraft Heinz.
Amancio Ortega
Amancio Ortega ari ku mwanya wa cumi mu batunze amafaranga menshi kurusha abandi ku Isi mu mwaka wa 2026, aho abarirwa miliyari 148$.
Uyu mugabo ukomoka muri Espagne ubutunzi bwe abukomora kuri Zara, uruganda rukomeye mu gutunganya imideli, imyenda, inkweto n’ibikapu by’agaciro kari hejuru.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!