Kuri uyu wa Kane tariki ya 3 Werurwe 2022 nibwo NCBA Bank yafunguye ishami rya Nyabugogo mu kurushaho kuzamura abacuruzi bo muri ako gace binyuze mu kubaha inguzanyo zitandukanye ndetse n’ihererekana ry’amafaranga hifashishije ikoranabuhanga.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Ngabonziza Emmy, yagaragaje ko kuba NCBA Bank igiye kwinjira ku isoko rya Nyabugogo bizatanga umusaruro ku bacuruzi bakenera serivisi z’imari.
Yasabye ko iyi Banki yakomeza kwimakaza ubunyangamugayo, gukorera mu mucyo no kugira uruhare mu iterambere ry’abaturage binyuze mu muri serivisi zitandukanye zo kwizigamira, kugurizwa n’ibindi bigamije itaramere rusange.
Umukozi muri NCBA Bank Rwanda, Mukunde Diane, yavuze ko kugera i Nyabugogo bigiye kuborohereza kwegera abakiliya cyane ko bafite abatari bake banasanzwe bakoresha uburyo bwa Mokash basaga miliyoni 2,8.
Yagaragaje ko bazanye impinduka ndetse n’impamvu umuntu akwiye kwitabira gahunda zabo kuko zisa n’izitandukanye n’iz’abandi zirimo n’inguzanyo ku bifuza kugura inzu ihabwa umuntu bitewe n’inzu yifuza.
I Kayonza akanyamuneza kari kose
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 4 Werurwe 2022 nabwo NCBA Bank yafunguye ishami ryayo rya mbere mu Ntara y’Iburasirazuba irifungurira mu Karere ka Kayonza.
Bamwe mu baturage basanzwe bakorana n’iyi banki, bavuze ko bishimiye kwegerezwa ishami ryayo hafi yabo ngo kuko ubusanzwe bakoraga urugendo rurerure bajya gushaka serivisi mu Mujyi wa Kigali.
Condo Innocent yavuze ko ubusanzwe byamusabaga kuva i Kayonza ajya mu Mujyi wa Kigali ariko ngo ubu azajya akenera serivisi ahite agana kuri iyi banki bitamusabye gutega.
Ati “Ubu ndishimye banki yanyegereye, sinzongera gutanga itike njya gusaba serivisi ahubwo yaje iruhande rwanjye kandi nizeye ko bazakomeza kuduha serivisi nziza.”
Kayombya Robert umaze imyaka myinshi akorana n’iyi banki we yagize ati “Iwacu ni hano Kayonza none banki yanjye irahansanze, ubu ndishimira ko yegereye umuryango wanjye abantu bazajya baza kuhafata amafaranga bitabagoye.”
Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri NCBA, Christian Dingida, yavuze ko Ishami rya Kayonza bafunguye ryitezweho gufasha abakiliya babo bo mu Ntara y’Iburasirazuba, kubona serivisi nziza kandi zibegereye.
Ati “Twahisemo Akarere ka Kayonza kuko tubona karimo ubuhinzi, inganda n’icyerekezo. Kari hagati mu Ntara aho gakora ku mihanda ijya mu bihugu by’abaturanyi, twasanze rero hari amahirwe kuri banki yacu no kubegereza serivise.”
Yavuze ko abakiliya bazajya bahabonera serivisi zose baboneraga ku yandi mashami ari mu Mujyi wa Kigali no mu bindi bihugu bitandukanye.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Gasana Emmanuel, yashimiye ubuyobozi ba NCBA bwatekereje gushora imari mu Karere ka Kayonza, abizeza ubufatanye mu kugera ku baturage bakabashishikariza kugana iyi banki bakareka kubika amafaranga mu ngo.
Ati “Twiteguye neza yaba mu gutanga serivisi nziza mu bufatanye ndetse no mu kubarindira umutekano kugira ngo mufashe abaturage bacu mu kubaha serivisi nziza.”
NCBA ni banki yashinzwe mu myaka 65 ishize ikaba ifite icyicaro gikuru muri Kenya, ibarizwa mu bindi bihugu nka Uganda, Tanzania, u Rwanda na Côte d’Ivoire. Kuri ubu ifite abakiliya basaga miliyoni 65 mu gihe mu Rwanda ihafite abarenga miliyoni 2, 8.




















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!