00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nduba:Kuzigama igiceri bivugwa ko gisakuriza Imana bibagejeje kuri Miliyoni 68

Yanditswe na

Eric Birori

Kuya 4 March 2016 saa 08:05
Yasuwe :

Mu Murenge wa Nduba mu Karere ka Gasabo bamaze gutera imbere kubera guha agaciro gakwiye igiceri cy’amafaranga ijana cyari cyarambuwe n’abavuga ko kitatangwa mu rusengero kuko gisakuriza Imana.

Hari ababona bagiye kukibagarurira bakagisiga ngo barihuta, ndetse n’ababizana mu rugo bikaba iby’abana.

Ni muri gahunda yitwa ’Igiceri Program’ yatangijwe n’abaturage bo mu Murenge wa Nduba, aho bitabiriye kwizigamira igiceri cya 100 buri munsi. Iyo gahunda yatangijwe n’abaturage ubwabo, igamije gutoza abatuye i Nduba umuco wo kwigamira ahazaza binyuze mu guhuza imbaraga, kuri ubu ikaba yifuzwa no mu Mirenge hirya no hino mu gihugu.

Uburyo iyi gahunda ishyirwa mu bikorwa, buri mugoroba umukuru w’umudugudu azenguruka muri buri rugo akusanya igiceri cy’ijana, yamara kuyegeranya yose yagera nko ku bihumbi 10 akajyanwa kuri Konti mu Murenge SACCO.

Umucungamari muri SACCO ya Nduba, Frederic Musengimana, yabivuze mu kiganiro n’Abanyamakuru mu gutegura umunsi w’Abagore uzaba kuwa 08 Werurwe 2016.

Yavuze ko iyi gahunda urubyiruko n’abagore bayiyobotse ku buryo abagera kuri 4690, ubu hakaba hamaze gukusanywa amafaranga agera kuri Miliyoni 68, agera kuri Miliyoni 40 akaba ari ay’abagore.

Nyuma y’uko amafaranga atangiye kugwira, bakanguriwe kwiteza imbere bahereye ku dushinga duto n’uduciriritse, aho hari abagore bibumbiye mu itsinda bakaba bafite hafi Hegitari ebyiri z’inanasi. Babashije kugurizwa Miliyoni ebyiri n’bihumbi 400 .

Uyu mugabo kandi avuga ko bibafasha cyane mu bijyanye no kwishyura ubwisungane mu kwivuza, kuko bagenda babika igiceri kugeza igihe bishyuriye ubwisungane mu buryo buboroheye.

Banki y’Isi ikaba yaraje gukorera ubushakashatsi kuri iyi Gahunda, ndetse mu minsi ya vuba ngo bashobora kuba bayinoza ikagera mu gihugu hose no hanze.

Iyi gahunda yitabiriwe n’abagore cyane, kuko kuri ubu bafitemo amafaranga asaga miliyoni 40, ibihumbi 444 na 280, kandi bikaba byitezwe ko ku Munsi Mpuzamahanga w’abagore uzaba tariki ya 8 Werurwe 2016 , bazongera kubikangurirwa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore ,Jacqueline Kamanzi Masabo, yabwiye Abanyamakuru ko uyu munsi uzibanda ku bikorwa by’ubukangurambaga bwo gushishikariza umugore iterambere.

Yagize ati “Iterambere mu bukungu twumva ko ari cyo kintu twakwifuza . Tugire uburenganzira ariko tugire n’ubukungu. Abagore babeho neza, basirimuke ndetse bagabanyirizwe imvune”

Mu gihe bagiye kwizihiza Umunsi w’Umugore hari byinshi bishimira birimo kuba ubukene bwaragabanutse ku ngo ziyobowe n’abagore buva ku gipimo cya 66,3 % bwariho muri 2001 bugera kuri 24 % mu mwaka wa 2012.

Abagore bangana na 44% bamaze gufunguza konti muri koperative Umurenge SACCO.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore ,Jacqueline Kamanzi Masabo
Umucungamari wa SACCO Nduba, Musengimana Frederick

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages