00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nepad na Migeprof bagiye gufasha abagore bakora ubuhinzi buciriritse

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 25 April 2018 saa 01:57
Yasuwe :

Ihuriro ry’Ibihugu bya Afurika rigamije Ubufatanye mu Iterambere (NEPAD) rifatanyije na Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (Migeprof) bagiye gutangiza umushinga wa miliyoni hafi 10 z’amadolari ugamije gufasha abagore bakora ubuhinzi buciriritse, guhangana n’ibibazo biterwa n’ihindagurika ry’ikirere bikagira ingaruka ku musaruro w’ibikomoka ku buhinzi.

Ubwo hatangizwaga amahugurwa y’abazashyira mu bikorwa uyu mushinga, ku wa 25 Mata 2018, Umunyamabanga Uhoraho muri Migeprof, Umutoni Gatsinzi Nadine, yasobanuye ko uwo mushinga uje ukenewe ku bagore.

Yagize ati “Ni gahunda ije kugira ngo ifashe abagore kuko aribo benshi mu buhinzi butaratera imbere cyane, bikanahurirana n’uko ingaruka z’ikirere zigira ingaruka cyane ku bahinzi. Ije rero kugira ngo ifashe umugore uri mu buhinzi utaratera imbere, kubona ubumenyi.”

Bumwe muri ubwo bumenyi harimo ubujyanye no gutegura ibihembwe by’ihinga bijyanye n’ihindagurika ry’ikirere, kubaha inyongeramusaruro, imbuto zijyanye n’ubutaka n’ikirere, kwifashisha ikoranabuhanga mu buhinzi, kubongerera ubushobozi n’ibindi.

Mutoni yavuze ko uwo mushinga bazawufatanya na Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi; Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije (REMA) n’Ikigega cy’u Rwanda cyita ku bidukikije (FONERWA).

Biteganyijwe ko uyu mushinga uzamara imyaka itanu uhereye muri Nyakanga 2018, ugashyirwa mu bikorwa ku bufatanye n’imiryango itari iya leta. Impande zombi zatangaje ko ugiye gutangira kugeragerezwa mu turere twa Ngoma na Nyaruguru, nka tumwe mu tugerwaho n’ingaruka nyinshi z’ihindagurika ry’ibihe kandi turimo abahinzi benshi b’abagore bakennye, banakora ubuhinzi buciriritse.

Umukozi ushinzwe iyubahirizwa rya gahunda ya NEPAD yo gufasha umugore ukora ubuhinzi buciriritse mu guhangana n’ingaruka z’ikirere (GCCASP), Edna Kalima, yagize ati “Abagore baba bakeneye amahugurwa abafasha guhangana n’ingaruka z’ihindagurika ry’ibihe n’ibindi bibazo bahura nabyo.”

Uyu muyobozi yakomeje asobanura ko abagore baba bakwiriye gukorera hamwe no gushyiraho ihuriro rigamije kubafasha mu biganiro mpaka ku buryo bwo guhangana n’ibibazo bibugarije.

Umukozi ushinzwe gukurikirana abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere ka Ngoma, Hakuzwimana Gédéon, yavuze ko uwo muhsinga bawitezeho kuzamura urwego rw’abagore mu iterambere ry’ubuhinzi.

Yagize ati “Twagiye duhura n’ibibazo by’ihindagurika ry’ibihe, ibyo bigatuma abakora ubuhinzi bahura n’ibibazo bitandukanye. Nanone twahuye n’ihindagurika ry’ibihe bishingiye ku mvura nyinshi kandi usanga bigira ingaruka ku bagore, ibyo bahinze ntibyere neza, uyu mushinga nkaba numva uzadufasha mu kubaha ubushobozi kugira ngo bamenya uko bakora ubuhinzi bw’umwuga.”

Mu bindi bihugu NEPAD yatoranyije izafasha harimo Nigeria, Cameroon, Ethiopia na Malawi, byatoranijwe hagendewe ku bushake bw’ibihugu mu kuzamura ubushobozi bw’umugore.

Mu Rwanda, abagore nibo bagize umubare muni w’abaturage kuko barenga 52% naho uw’abanyarwanda bakora ubuhinzi urenga 80%.

Umukozi ushinzwe iyubahirizwa rya gahunda ya NEPAD yo gufasha umugore ukora ubuhinzi buciriritse mu guhangana n’ingaruka z’ikirere GCCASP, Edna Kalima
Umukozi ushinzwe gukurikirana abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere ka Ngoma, Hakuzwimana Gédéon
Umunyamabanga Uhoraho muri MIGEPROF, Umutoni Gatsinzi Nadine

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages