00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ni ayahe maherezo y’ifaranga rimwe muri EAC?

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 28 November 2023 saa 12:57
Yasuwe :

Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu [BNR], John Rwangombwa, yavuze ko hakiri urugendo rurerure rwo gushyiraho ifaranga rimwe rihuriweho n’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EAC, cyane ko hari byinshi bigomba gukorwa bitarashyirwa mu bikorwa.

Kuva mu 2013, EAC yashyizeho itsinda, rigomba gukora inyigo yo kugaragaza uko ibihugu binyamuryango byashyiraho ifaranga rimwe rihuriweho ryajya ryifashishwa mu bikorwa by’ubucuruzi no guhererekanya amafaranga.

Ni ukuvuga ko byagombaga kujyana no gushyiraho Banki ya EAC, nk’uko habaho Banki Nkuru y’Igihugu. Iyo banki y’akarere ni yo yari guhabwa inshingano zo kugenzura politiki y’ifaranga mu Karere n’izindi zirimo kubika amafaranga ya za banki z’ibihugu binyamuryango.

Raporo yakozwe n’iryo tsinda yagaragaje imiterere y’iryo faranga ndetse nyuma haza no gukorwa ubukangurambaga ku ikoreshwa ryaryo mu baturage batuye Akarere, kugeza ubwo ibihugu byari byemeje ko mu 2024, iryo faranga ryagombaga kuzaba ryatangiye gukoreshwa.

Guverineri Rwangombwa wari mu Nteko Ishinga Amategeko ku wa 27 Ugushyingo 2023, yabajijwe ibijyanye n’iri faranga rimwe rya EAC, avuga ko kuri ubu hatanzwe ingengabihe nshya, aho byitezwe ko rizatangira gukoreshwa mu 2031.

Ati “Ariko haracyari byinshi bigomba gukorwa mbere y’uko twagira ifaranga rimwe na banki imwe, ubundi hari uguhuza amasoko bisesuye, amasoko mu bihugu byacu ntibirakunda, urujya n’uruza rw’ibicuruzwa, urw’abantu [...] ibyo byose ntibirashoboka mu buryo bushimishije.”

Yavuze ko hakiri urugendo rurerure ariko hari icyizere ko bizashoboka hagendewe kuri iyo ngengabihe nshya yashyizweho yo mu 2031 kugira ngo ibihugu bibanze byitegure neza.

Abadepite ba EALA basabye umusanzu itangazamakuru

George Stephen Odongo uhagarariye Uganda mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EALA, yavuze ko inshingano zabo nk’Abadepite ari ugutanga ubufasha mu bijyanye n’amategeko aba akenewe na EAC.

Ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye i Kigali ku wa 27 Ugushyingo 2023, yagize ati "Kandi ibyo twarabikoze mu buryo buhagije dukoresheje ubushobozi bwacu kandi hari imishinga y’amategeko twatoye harimo n’irigenga politiki y’ifaranga mu bihugu binyamuryango."

Mu 2018, kandi EALA yatoye itegeko rigenga Ikigo cy’Akarere gishinzwe ibijyanye n’Ifaranga [East African Monitory Institute].

Yavuze ko amategeko ahari ndetse yatowe ariko ikibazo gisigaye ari ukureba ahari ibibazo bituma adashyirwa mu bikorwa.

Depite Odongo yasabye itangazamakuru umusanzu mu gushyira igitutu ku bihugu binyamuryango kugira ngo ayo mategeko aba yatowe yubahirizwe.

Yavuze ko bari bifuje ko ifaranga rimwe rihuriweho muri EAC ryaba ryagezweho mu 2024 ariko abashinzwe ibijyanye naryo bafashe umwanzuro wo kwimura iyi tariki bayishyira mu 2031.

Ati "Twebwe nk’abadepite, tuzagira uruhare rwacu ngo niba dushaka kugera ku ifaranga rimwe, bigerweho. Turahamagarira ibihugu gukora ibishoboka byose ngo ntihazongere kubaho kwigiza inyuma iyi gahunda."

Gushyiraho ifaranga rimwe muri EAC, byakunganira gahunda zitandukanye zashyizweho mu rwego rw’ubukungu bw’uyu muryango zirimo guhuza za gasutamo no kunoza uburyo bwo kwishyurana.

Ni ibintu kandi byafasha mu kugabanya ikiguzi bitwara mu guhamagarana kuri telefoni aho nk’umuntu uri muri Kenya yajya abasha guhamagara uri mu Burundi cyangwa mu Rwanda bitamuhenze.

Perezida wa EALA, Ntakirutimana Joseph, yavuze ko icyifuzo cyabo nk’Abadepite ari uko imbogamizi zose zikibangamiye ukwihuza kwa EAC zavanwaho ari na yo mpamvu bashyira imbaraga mu gutora amategeko afasha mu kugera kuri iyo ntego.

Guverineri wa BNR, John Rwangombwa, yavuze ko gushyiraho ifaranga rimwe muri EAC bikirimo imbogamizi
Abadepite ba EALA bagaragaje ko umushinga wo gushyiraho ifaranga rimwe ukwiye kwihutishwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages