Ibi byagarutsweho kuri uyu wa Gatatu tariki ya 30 Ukwakira 2019 ubwo NIRDA yatangizaga amarushanwa ku nganda nto n’iziciriritse zitunganya umusaruro ukomoka ku mbuto n’imboga n’abandi bakora muri urwo ruhererekane.
Ku kijyanye nuko hari umusaruro munini w’ibikomoka ku mboga n’imbuto ukomeje kugenda wangirika, Kampeta Sayinzoga uyobora NIRDA yavuze ko bari gushishikariza abantu bafite inganda nto n’iziciritse kongera ingano y’ibyo bakora n’ubuziranenge bwabyo, nabo bakazabafasha kubona imashini bazajya bifashisha n’amahugurwa.
Ati “Icyo tuzabafasha nka NIRDA, ni ukubafasha kugura ibikoresho bigezweho tunabashishikariza kongera umusaruro n’ubuziranenge bw’ibyo bakora. Tuzabafasha kubona amahugurwa ajyanye no kumenya uko batunganya ibikomoka ku mbuto n’imboga, no kubafasha mu buryo babigeza ku isoko.”
Ubushakashatsi bwakozwe na NIRDA bugaragaza ko umusaruro w’imbuto utunganyirizwa mu nganda ari 18%, mu gihe uw’imboga ari 1.4%, bigatanga umukoro wo kugira ngo uwo mubare wongerwe mu rwego rwo guhangana ku isoko ryo mu Rwanda no hanze.
Ubu bushakashatsi bukomeza bugaragaza ko inganda nto n’iziciriritse 60 zasuwe, 9% nizo zifite ibyumba bikonjesha mu rwego rwo kubika neza umusaruro.
Bimwe mu bibazo bikigaragara mu bafite inganda nto n’iziciriritse ni nko kutagira igishoro gihagije, bamwe usanga nta mpapuro zibemerera gukora bafite, ibikoresho bidahagije, kutagira uburyo buboneye bw’aho gushyira imyanda hatangiza ibidukikije n’ uburyo bwo gupfunyika ibyakozwe budateye imbere.
Kankwanzi Anastasie ufite uruganda rwenga inzoga mu gifenesi agatunganya n’umusaruro uva ku mineke n’inanasi, bimwe mu bibazo bafite ari ibikoresho bihenze.
Yavuze ko gupfa kwigondera icyumba gikonjesha bikimugoye, n’ukibonye asigara ahanganye n’ubuke bw’igishoro.
Ati “Kugeza ubu imbogamizi mfite ni kiriya cyumba gikonjesha, kukibona bisaba imbaraga zikomeye. Ikindi kintu kiri rusange ku muntu wamaze kubona uruganda ni izo mashini, dusigara dufite ikibazo cy’igishoro, icyo kintu nacyo bazakirebeho.”
Muri uku guhatana, inganda nto n’iziciriritse zizatsinda zizafashwa kubona ibikoresho bigezweho biciye muri Banki Itsura Amajyambere BRD ku nguzanyo bazishyura nta nyungu cyangwa ingwate batswe. Bazahabwa kandi imyaka hagati y’i 3 n’i 5 kugira ngo babe bamaze kwishyura.
Gutunganya umusaruro w’ibikomoka ku mboga n’imbuto byashyizwe mu bizafasha mu guteza imbere ubukungu bw’u Rwanda. Biteganyijwe ko kandi iyo gahunda izafasha guhanga imirimo 214,000 idashingiye ku buhinzi buri mwaka.



















TANGA IGITEKEREZO