00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

NIRDA yahembye indashyikirwa: Imishinga y’urubyiruko yatangiye gufashwa kudapfira mu iterura

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 10 December 2022 saa 08:03
Yasuwe :

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) yabwiye urubyiruko ko yatangiye gahunda yo gukurikirana imishinga rukora kugira ngo itezwe imbere izagirire akamaro ba nyirayo ndetse n’igihugu, idapfubye bakiyitangira nk’uko byakunze kuba kuri bamwe.

Umunyamabanga Uhoraho muri MINICOM, Niwenshuti Richard, yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki ya 9 Ukuboza 2022 ubwo yitabiraga igikorwa cyo kumurika udushya twakozwe n’urubyiruko rwitabiriye amarushanwa yitwa Innovate for Cow Biohackathon.

Ni amarushanwa yateguwe n’Ikigo cy’Ubushakashatsi n’Iterambere mu by’Inganda (NIRDA) yabereye mu Karere ka Huye, aho habayeho no guhemba imishinga y’urubyiruko yahize indi mu kubyaza umusaruro ibikomoka ku nka.

Urwo rubyiruko rwakoze ibikorwa birimo imashini ikora ibicanwa mu mase y’inka; sosiso yo mu maraso y’inka; ifumbire yo mu maganga y’inka; amaherena y’ikoranabuhanga agenzura ubuzima bw’inka; imbabura zirondereza ibicanwa n’ibindi.

Bamwe mu rubyiruko bamuritse ibyo bakoze bavuze ko NIRDA yabafashije byinshi birimo kunoza imishinga no guhemba iyahize indi bityo bigiye kubafasha kwiteza imbere.

Niyokwizerwa Rachel ati “Twe twiteguye guhita tugenda tugakorana n’amabagiro bakaduha ayo maraso tugatangira gukora sosiso.”

Tumukunde Fausta umwe mu bafite umushinga w’imashini ikora ibicanwa mu mase y’inka yavuze ko biteguye gufasha Isi kurengera ibidukikije.

Ati “Nidutangira kubona ibicanwa dukoresheje byabindi twafataga nk’imyanda, nkeka ko tuzaba dutanze umusanzu mu gukumira iyangirika ry’ikirere no kubungabunga ibidukikije kandi natwe tukabyungukiramo.”

Mu gutanga ibihembo hahembwe amatsinda umunani agizwe n’abantu 23 aho ‘Green Home Group’ yakoze imashini ikora ibicanwa mu mase y’inka yagaragaje umushinga wahize indi maze ihembwa miliyoni 10Frw.

Andi matsinda nayo yahawe ibihembo bitandukanye ndetse anemererwa gukomeza gufashwa no guherekezwa mu kubyaza umusaruro imishinga yayo.

Umuyobozi Mukuru wa NIRDA, Dr Sekomo Birame Christian, yavuze ko bazakomeza kubakurkirana kugira ngo imishinga yabo izabagirire akamaro.

Ati “Nk’aba bakiri urubyiruko bagitangira kuba yabona inguzanyo muri banki biragoye cyane ariko nk’uwajyanayo miliyoni 10 hari ubushobozi yakongera kubona nko muri BDF cyangwa n’izindi banki bakamwongerera kuri ariya make afite, akaba yagira noneho igishoro kirenzeho.”

Yakomeje ati “Nirwo rugendo twe twabonye tuzakomezanya nabo barusheho kubona ubundi bushobozi ari nako natwe tubafasha kwegera banki babe bagira andi mafaranga yakwiyongera ku gihembo babonye yatuma ibikorwa byabo bikomeza.”

Umunyamabanga uhoraho muri MINICOM, Niwenshuti Richard, yavuze ko hirya no hino mu gihugu hakomeje kugaragara imishinga y’urubyiruko myiza kandi batangiye gahunda yo kuyishyigikira kugira ngo itezwe imbere n’abayikora ibagirire akamaro.

Ati “Icyo twifuza ni uko urubyiruko rwacu rutagarukira ku gukora amarushanwa gusa rugatsinda, bagera hahandi aho bakabaye bakorana n’urugaga rw’abikorera mu kwagura imishinga bikikata. Ibyo ntabwo ari byo twifuza ari naho tuzakomeza kunoza cyane.”

Innovate for Cow Biohackathon ni amarushanwa yateguwe na NIRDA ahuriza hamwe urubyiruko rwiga mu mashuri makuru na za Kaminuza bahanga udushya bongerera agaciro ibikomoka ku nka.

Mu bikorwa byabaye uyu munsi harimo no kumurikwa ibikorwa by’ubushakashatsi byakozwe n’abashakashatsi ba NIRDA, harimo n’ibyo yahaye abikorera ngo babikoreshe ku rwego rw’inganda.

Hamuritswe n'ibikorwa by'ubushakashatsi byakozwe n'abashakashatsi ba NIRDA
Habayeho no guhemba imishinga y'urubyiruko yahize iyindi
Imishinga y’urubyiruko yatangiye gufashwa kudapfira mu iterura
Green Home Group yakoze imashini ikora ibicanwa mu mase y'inka yagaragaje umushinga wahize indi maze ihembwa miliyoni 10Frw
Bijejwe gukomeza gukurikiranwa
Byose bikorerwa muri Laboratwari ya NIRDA
Bamwe mu rubyiruko bamuritse ibyo bakoze bavuga ko NIRDA yabafashije byinshi birimo kunoza imishinga no guhemba iyahize indi bityo bigiye kubafasha kwiteza imbere
Bahawe ibihembo nyuma y'amarushanwa
Bakora ibicanwa bitangiza ibidukikije mu mase y'inka
Abayobozi batandukanye basuye ibikorerwa mu kigo NIRDA
Urubyiruko rwishimiye guhabwa ubufasha mu byo rukora
NIRDA yamuritse bimwe mu bikorwa by'ubushakashatsi ikora
Umunyamabanga uhoraho muri MINICOM, Niwenshuti Richard, yavuze ko batangiye gushyigikira imishinga y’urubyiruko kugira ngo itezwe imbere n’abayikora bunguke
Umuyobozi Mukuru wa NIRDA, Dr Sekomo Birame Christian, yavuze ko imishinga yabo kugira ngo izabagirire akamaro kandi bazakomeza kubakurikirana

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages