00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyabihu: Hatashywe uruganda ruhata ibirayi rukanatunganya ifiriti yabyo

Yanditswe na

Bazatsinda Jean Claude

Kuya 9 March 2016 saa 08:36
Yasuwe :

Abahinzi b’ibirayi mu Karere ka Nyabihu barishimira uruganda rw’ibirayi rwubatswe , kuko rugiye gutuma umusaruro wabo urushaho kugira agaciro.

Ubwo yatahaga uru ruganda, Nyabihu Potato Company, kuri uyu wa Kabiri tariki 8 Werurwe, Minisitiri w’inganda n’ubucuruzi François Kanimba avuga ko uru ruganda ruzabafasha kongerera agaciro umusaruro w’abaturage kugira ngo ubagirire akamaro.

Inyubako y’uruganda rw’ibirayi rwa Nyabihu n’imashini zirimo byatwaye akayabo ka miliyoni 780 z’amafaranga y’u Rwanda.

Bamwe mu bahinzi b’ibirayi mu Karere ka Nyabihu bahamya ko rugiye gukemura ibibazo by’umusaruro wabo.

Ntirenganya Innocent yagize ati “Twajyaga duhura n’igihombo aho ikilo cy’ibirayi cyajyaga kigura amafaranga ari hasi ya 90 rimwe na rimwe ariko ubu kiragura 210, murumva ko bigiye kuduha inyungu nk’abahinzi”

Minisitiri Kanimba yasobanuye ko uru ruganda ruje kongera agaciro ku gihingwa cy’ibirayi gikunze kuboneka cyane cyane muri aka Karere ka Nyabihu.

Icyakora Minisitiri Kanimba yavuze ko kugira ngo aba bahinzi nabo bazashobore guhaza uru ruganda bakwiye kuzahabwa amahugurwa y’ubuhinzi bugezweho bw’ibirayi n’izindi mbuto zigezweho.

Ibirayi bizavanwamo ifiriti ibindi bihatwe neza

Yakomeje avuga ko uru ruganda rugiye no gutanga akazi ku bantu bafite ubumenyi butandukanye.

Uru ruganda rwuzuye kubwa Leta y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa bayo barimo Umuryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’i Burayi na Leta y’u Buholandi.

Uruganda rw’ibirayi rwa Nyabihu ruzatunganya ifiriti runagurishe ibirayi bihase. Rufite ubushobozi bwo gutunganya ibiro 500 by’ibirayi ku isaha.

Uru ruganda rwatangiye kubakwa muri Nzeli 2014.

Abaturage bazajya bagurirwa umusaruro ku giciro kiri hejuru, utunganywe
Uru ruganda ruzatunganya n'ifiriti
Minisitiri Kanimba ubwo yerekwaga uko ibirayi bizajya bitunganywa
Uruganda ruzajya rutunganya n'ibirayi bihase

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages