00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyagatare: Amashanyarazi yazamuye inyungu y’umusaruro w’amata

Yanditswe na Mugabo Jean d’Amour
Kuya 4 April 2017 saa 02:43
Yasuwe :

Aborozi bo mu Karere ka Nyagatare, Umurenge wa Musheri, ntibakigira igihombo cy’amata yangirikaga, amashanyarazi begerejwe yatumye ikusanyirizo ribasha kuyabika inganda zikayagura ari meza.

Abagize Koperative Zirahumuje bavuga ko mbere ubwo bari batarabona amashanyarazi ku ikusanyirizo ry’amata, bari bafite ikibazo cy’isoko ryayo.

Umworozi Bizuru Venant w’imyaka 49 yabwiye IGIHE ko amata yabo yabahomberaga bakiyagurisha ku bamamyi, n’igihe ikusanyirizo ryari ritarabona umuriro.

Yagize ati “Iri kusanyirizo ntiryashoboraga gukonjesha amata bityo uruganda rw’Inyange rwatugurira amata rukayatugarurira ngo basanze yapfuye. Umuriro rero wakuyeho ibyo bihombo byose. Sinakwibagirwa umunsi bangaruriye litiro 50 bakambwira ko yapfuye kandi amafaranga nari nayabaze.”

Kuri ubu uyu mworozi avuga ko amata yose ajyanye ku ikusanyirizo ayagurirwa yose, akabasha kwinjiza amafaranga icyarimwe agera ku 500,000 ku kwezi.

Gatera Francois we avuga ko agemura litilo 100 z’amata ku munsi, akayishyurwa yose. Byamufashije ashaka inka zitanga umusaruro mwiza, binateza imbere umuryango we urimo abana umunani agomba kwishyurira amashuri.

Aborozi batonze umurongo babuganiza amata mu bikoresho biyakonjesha ku ikusanyirizo

Leta yabakuye ahakomeye

Perezida wa Koperative Zirahumuje, Bashayija Sam, ashimira leta yabagejejeho umuriro w’amashanyarazi, ubu bakaba babasha gutunganya amata.

Yagize ati “Iyi koperative yari ifite ibibazo by’amata yangirikaga mbere y’uko tubona uyu muriro kubera ko amata yatwarwaga ashyushye akangirikira mu nzira bayatwaye kuri Savannah (uruganda rw’Inyange) i Nyagatare mu mujyi. Ibyo byateraga igihombo kuri koperative no ku mworozi. Hajyaga hangirika amata agera kuri litiro1500 buri kwezi ariko ubu nta na litiro n’imwe icyangirika.”

Koperative Zirahumuje iri gutera imbere igizwe n’aborozi 90 irateganya gushaka imashini isya ubwatsi kugira ngo babashe kubuhunikira igihe cy’izuba, umukamo ukajya uhora uboneka.

Gatete James uyobora ikusanyirizo rya Koperative Zirahumuje asobanura ko Uruganda rw’ Inyange rugura litiro y’amata ku mafaranga 200, umuhinzi agafataho 170, atanu akajya mu bwizigame bwa koperative, rimwe rigahabwa ihuriro ry’amakoperative mu karere naho Inyange igafataho amafaranga 24 ikoresha mu kwita ku ikusanyirizo, kwishyura abakozi ba ryo n’ubwikorezi bw’amata kuva ku ikusanyirizo kugera ku ruganda. Ariko biteganyijwe ko mu mezi ane ari imbere umworozi yazajya afata amafaranga 200 kuri litiro y’amata nk’uko impande zombi zabyemeranyijeho.

Gatete ati “Ubu koperative yinjiza amafanga arenga 500,000 ku kwezi avuye ku 250,000 yinjiragamo mbere y’uko tubona amashanyarazi. Inyange yatwaraga litiro 1800 ku munsi kandi ntihabure litiro 100 zangirika ariko ubu tubaha litiro 3400 kandi ntihagire litiro n’imwe yangirika.”

Akarere ka Nyagatare gafite amakusanyirizo y’amata atandatu yamaze kugezwaho umuriro w’amashanyarazi, andi atatu azaba yawugejejweho mu gihe kitarenze ukwezi kumwe nk’uko umuyobozi uhagarariye ishami rya sosiyete itunganya ikanatanga serivisi z’ingufu z’amashanyarazi (EUCL) riri mu Karere ka Nyagatare, Gasingirwa Justin yabyemeje. Amakusanyirizo y’amata 37 ni yo amaze kugezwaho umuriro mu gihugu hose ndetse hakaba n’ andi akiwugezwaho umunsi ku wundi.

Intego zo kongera no gukwirakwiza amashanyarazi

Mu myaka irindwi ishize, hashyizwe imbaraga mu kongera ingufu z’amashanyarazi zitandukanye, ziva kuri megawati 76 muri 2010 zigera kuri megawati 208 muri Mutarama 2017. Intego ni ukugera kuri megawati 563 bitarenze 2018.

Umuyobozi w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ingufu z’amashanyarazi(REG), Mugiraneza Jean Bosco, avuga ko ahagejejwe umuriro batazongera kuwubura kubera ubuke bwawo, kuko hari megawati 208 mu gihe izikoreshwa ubu ari 120 gusa. Yizeza abahanga imishinga kutazatenguhwa n’ingufu.

Yagize ati “Kuko amashanyarazi adatana n’iterambere ry’igihugu, Abanyarwanda bakwiye gutekereza imishinga ikenera amashanyarazi, bakayikora bakiteza imbere. Umuriro dufite si uwo kubika, ni uwo gukoresha mu bikorwa bibyara inyungu. Nk’uko rero turwana no kongera umuriro dufite ubu, tugomba no gushaka ibyo twawukoreshamo.”

Mu myaka 7 ishize, Leta y’u Rwanda yongereye umubare w’abaturage bagerwaho n’amashanyarazi uva ku 10.8 % mu mwaka wa 2010 ugera ku baturage 30 % muri Mutarama 2017. Intego ni ukugera kuri 70 ku ijana by’Abanyarwanda bose bitarenze umwaka wa 2018, naho mu mwaka wa 2020, Abanyarwanda bose (100%) bakazaba bagerwaho n’umuriro w’amashanyarazi.

Muri iyi gahunda yo gukwirakwiza amashanyarazi ahantu hose kandi, Leta yashyize imbaraga mu kwihutira kugeza umuriro ahantu hari ibikorwa bibyara inyungu nk’amakusanyirizo y’amata, ibikorwa byo kuhira imyaka, inganda, amasoko, amashuri, ibigo nderabuzima n’ahandi hanyuranye.

Gatera Francois (iburyo),Umuyobozi wungirije wa Koperative Zirahumuje, aganira n'abakozi b'ikusanyirizo ry'amata
Umuyobozi w'ikusanyirizo Zirahumuje ryo mu Murenge wa Musheri, Gatete James
Koperative Zirahumuje ipakira amata mu modoka y'uruganda Inyange
Aborozi bamwe bafite moto zibafasha kugeza amata ku ikusanyirizo
Aborozi bashyikiriza amata ikusanyirizo Zirahumuje

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages