Ni mu muhango wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 16 Nzeri 2022 ubera mu Karere ka Nyagatare. Mu bahinzi bishyuwe harimo abahinzi bane ba koperative KABOKU bishyuwe miliyoni 9 Frw ndetse n’abahinzi 27 bo muri koprative Umuvumba ya 8 aho abenshi bagiye bagira ibice bito bitabashije gutanga umusaruro kubera imvura nyinshi yahaguye.
Umuyobozi wa koperative KABOKU, Nkusi John, ihinga mu gishanga cya Kagitumba giherereye mu Murenge wa Matimba na Musheri gifite hegitari 900 n’abanyamuryango barenga 180, yavuze ko bishimiye uburyo abahinzi be bahuye n’igihombo batewe n’imvura nyinshi babashije gushumbushwa.
Yagize ati “Aya mafaranga twahawe ni abahinzi bahinze baza kugira ikibazo cy’imvura nyinshi cyatumye ibihingwa byabo bibora, atari ukubera imbuto ahubwo ni ukubera ubwinshi bw’imvura yarengeye ibihingwa byabo, umwe umurima wose wararengewe.”
Yavuze ko babyakiriye neza ndetse ngo ikirenzeho ari uko bishyuwe mu gihe gito, agasanga ngo biri bubere isomo abandi bahinzi ku buryo bose bahita bashyira ibihingwa byabo mu bwishingizi.
Umuyobozi wa Koperative Umuvumba ya 8 ikorera mu mirenge ya Rwempasha na Tabagwe, Muyango Peter, yavuze ko bishimiye uburyo abahinzi babo babashije kwishyurwa mu gihe gito.
Yagize ati “Ubu twabyakiriye neza, mbere yuko tugana ibigo by’ubwishingizi twarahombaga umuntu agataha, akajya gutangira gushakisha ikindi gishoro none ubu umuntu arahinga yahomba bakamuha amafaranga yashoye ariho n’inyungu.”
Muyango yavuze ko ibyo BK Insurance iri gukora biri gufasha abahinzi cyane kuko bahinga badafite ubwoba bw’ibiza, bigatuma umuhinzi ahinga yisanzuye afite icyizere cy’uko aramutse agize ikibazo afite abamwishyura ntabeho nabi.
Umuyobozi wa gahunda y’Ubwishingizi bw’ibihingwa n’amatungo muri BK Insurance, Ntaganira Eric, yavuze ko bashumbushije abahinzi bo muri koperative ebyiri ngo kuko biteganyirije bagashinganisha ibihingwa byabo aboneraho gusaba n’abandi bahinzi kubagana.
Ati “ Turasaba abahinzi kutugana bagashinganisha ibihingwa byabo, ubu turimo turajya mu bihe ikirere gihindagurika, iyo rero wafashe ubwishingizi muri BK Insurance ukaza guhomba turakugoboka cya gishoro washyizemo ukongera ukakibona ntuhombe burundu.”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Matsiko Gonzague, yavuze ko kuri ubu abaturage benshi bamaze kumva akamaro k’ubwishingizi ku bihingwa n’amatungo byabo.
Ati “ Ni amahirwe akomeye yo kuba ufite umuntu ushobora kukugoboka cyangwa se umuntu ushobora kugutabara mu bihe by’amage, rero icyiza cyo kuba ufite ubwishingizi ukagira ibyago barakugoboka kandi abenshi ubu batangiye kubyumva.”
Yasabye abaturage gufatira ubwishingizi ibihingwa byabo ndetse n’ubworozi bwabo ngo kuko bizabarinda ibihombo bakunze kugira rimwe na rimwe.
Muri uyu mwaka wa 2022 BK Insurance yishyuye koperative 62 zo hirya no hino mu gihugu izishyura miliyoni 450 Frw mu bihingwa birimo umuceri, ibigori, urusenda, soya, imiteja, ibishyimbo. Hari kandi aborozi bishyuwe arenga miliyoni 150 Frw ku bwishingizi bw’inka zabo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!