00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyagatare: BK Insurance yishyuye miliyoni 12 Frw abahinzi bashyize ibihingwa byabo mu bwishingizi

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 17 September 2022 saa 09:56
Yasuwe :

Sosiyete y’Ubwishingizi ya Banki ya Kigali (BK Insurance) yahaye miliyoni zirenga 12 Frw abahinzi bo mu Karere ka Nyagatare bashyize ibihingwa byabo mu bwishingizi bakaza guhura n’ibyago byatumye bateza neza.

Ni mu muhango wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 16 Nzeri 2022 ubera mu Karere ka Nyagatare. Mu bahinzi bishyuwe harimo abahinzi bane ba koperative KABOKU bishyuwe miliyoni 9 Frw ndetse n’abahinzi 27 bo muri koprative Umuvumba ya 8 aho abenshi bagiye bagira ibice bito bitabashije gutanga umusaruro kubera imvura nyinshi yahaguye.

Umuyobozi wa koperative KABOKU, Nkusi John, ihinga mu gishanga cya Kagitumba giherereye mu Murenge wa Matimba na Musheri gifite hegitari 900 n’abanyamuryango barenga 180, yavuze ko bishimiye uburyo abahinzi be bahuye n’igihombo batewe n’imvura nyinshi babashije gushumbushwa.

Yagize ati “Aya mafaranga twahawe ni abahinzi bahinze baza kugira ikibazo cy’imvura nyinshi cyatumye ibihingwa byabo bibora, atari ukubera imbuto ahubwo ni ukubera ubwinshi bw’imvura yarengeye ibihingwa byabo, umwe umurima wose wararengewe.”

Yavuze ko babyakiriye neza ndetse ngo ikirenzeho ari uko bishyuwe mu gihe gito, agasanga ngo biri bubere isomo abandi bahinzi ku buryo bose bahita bashyira ibihingwa byabo mu bwishingizi.

Umuyobozi wa Koperative Umuvumba ya 8 ikorera mu mirenge ya Rwempasha na Tabagwe, Muyango Peter, yavuze ko bishimiye uburyo abahinzi babo babashije kwishyurwa mu gihe gito.

Yagize ati “Ubu twabyakiriye neza, mbere yuko tugana ibigo by’ubwishingizi twarahombaga umuntu agataha, akajya gutangira gushakisha ikindi gishoro none ubu umuntu arahinga yahomba bakamuha amafaranga yashoye ariho n’inyungu.”

Muyango yavuze ko ibyo BK Insurance iri gukora biri gufasha abahinzi cyane kuko bahinga badafite ubwoba bw’ibiza, bigatuma umuhinzi ahinga yisanzuye afite icyizere cy’uko aramutse agize ikibazo afite abamwishyura ntabeho nabi.

Umuyobozi wa gahunda y’Ubwishingizi bw’ibihingwa n’amatungo muri BK Insurance, Ntaganira Eric, yavuze ko bashumbushije abahinzi bo muri koperative ebyiri ngo kuko biteganyirije bagashinganisha ibihingwa byabo aboneraho gusaba n’abandi bahinzi kubagana.

Ati “ Turasaba abahinzi kutugana bagashinganisha ibihingwa byabo, ubu turimo turajya mu bihe ikirere gihindagurika, iyo rero wafashe ubwishingizi muri BK Insurance ukaza guhomba turakugoboka cya gishoro washyizemo ukongera ukakibona ntuhombe burundu.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Matsiko Gonzague, yavuze ko kuri ubu abaturage benshi bamaze kumva akamaro k’ubwishingizi ku bihingwa n’amatungo byabo.

Ati “ Ni amahirwe akomeye yo kuba ufite umuntu ushobora kukugoboka cyangwa se umuntu ushobora kugutabara mu bihe by’amage, rero icyiza cyo kuba ufite ubwishingizi ukagira ibyago barakugoboka kandi abenshi ubu batangiye kubyumva.”

Yasabye abaturage gufatira ubwishingizi ibihingwa byabo ndetse n’ubworozi bwabo ngo kuko bizabarinda ibihombo bakunze kugira rimwe na rimwe.

Muri uyu mwaka wa 2022 BK Insurance yishyuye koperative 62 zo hirya no hino mu gihugu izishyura miliyoni 450 Frw mu bihingwa birimo umuceri, ibigori, urusenda, soya, imiteja, ibishyimbo. Hari kandi aborozi bishyuwe arenga miliyoni 150 Frw ku bwishingizi bw’inka zabo.

Bamwe mu bahagarariye koperative z'ubuhinzi n'ubworozi bashimira BK Inshurance kuri serivisi nziza bahabwa
Abakozi ba BK Insurance bashishikarije abaturage gufata ubwishingizi ku bihingwa n'amatungo byabo
Abahinga umuceri mu bishanga binyuranye byo muri Nyagatare batejeje umwaka ushize bishyuwe
Abaturage bo muri koperative Umuvumba ya 8 batejeje neza bahawe miliyoni 3 Frw
Byari ibyishimo kuri koperative KABOKU ubwo bashyikirizwaga miliyoni 9 Frw
Umuyobozi wa koperative KABOKU, Nkusi John, yashimiye BK Insurance kuba yibutse abatarejeje umurima wose
Umuyobozi wa gahunda y’Ubwishingizi bw’ibihingwa n’amatungo muri BK Insurance, Ntaganira Eric, yavuze ko muri uyu mwaka bamaze kwishyura abahinzi arenga miliyoni 450 Frw
Umuyobozi wa Koperative Umuvumba ya 8, Muyango Peter yishimiye amafaranga bahawe avuga ko biri butere akanyabugabo abandi bahinzi
Umuyobozi w'Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu Matsiko Gonzague yasabye abaturage gushyira mu bwishingizi ibihingwa byabo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages