Kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Kanama 2017 nibwo BRD yashyikirije iyi koperative ihinga umuceri mu gishanga cya hegitari 1050 izo mashini zifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 138.
Iyi koperative yahawe izi mashini nk’inguzanyo izishyurwa mu gihe cy’imyaka ine ariko hishyuweho miliyoni 23 Frw z’imashini imwe.
Umuyobozi wa Muvumba P8 Rice Growers Cooperative, John Mujyarugamba, yashimye inguzanyo ya BRD, avuga ko imashini zaguzwe zizatuma bahinga mu buryo bwihuse, aho gutegereza abahinzi benshi bakoreshaga amasuka.
Yagize ati “Turishimye cyane kuko ni igisubizo ku kibazo twari dufite nka koperative ikoresha abaturage ibihumbi bitatu ku munsi, rero turabona hari icyo iyi nkunga y’izi mashini igomba guhindura mu bijyanye n’umusaruro twabonaga.”
Yakomeje avuga ko bajyaga babonaga umusaruro wa toni eshanu n’igice kuri hegitari ariko ubu bizeye ko bazajya basarura hagati ya toni zirindwi n’umunani kuri hegitari kuko bazajya baba bahingiye igihe.
Umuyobozi mukuru muri BRD ushinzwe ishoramari, Dr Livingstone Byamungu, yasabye iyi koperative kuzafata neza izo mashini kandi bakishyura inguzanyo ku gihe.
Yagize ati "Ubu izi mashini ntiziraba izanyu zizaba izanyu zose ari uko mumaze kuzishyura."
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubuhinzi muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Fulgence Nsengiyumva, yasabye abahinzi kwiha intego kuzabyaza umusaruro igishanga cyose bafite ntihagire ahazajya hasigara hadahinze.
BRD yatanze iyi nguzanyo muri gahunda ikorera hirya no hino mu gihugu mu korohereza abahinzi kubona inguzanyo.
Iyi koperative y’abahinzi b’umuceri yatangiye mu 2004 ifite abanyamuryango 1085.



















TANGA IGITEKEREZO