00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyagatare: Imiryango y’abatishoboye 500 yahawe ku buntu umuriro ukomoka ku zuba

Yanditswe na Mugabo Jean d’Amour
Kuya 7 April 2017 saa 02:53
Yasuwe :

Ikigo Gishinzwe Guteza imbere Ingufu (EDCL) cyahaye ingo z’abatishoboye zigera 500 mu Karere ka Nyagatare umuriro ukomoka ku mirasire y’izuba.

Umuyobozi wa EDCL, Emmanuel Kamanzi, kuri uyu wa Kane, yavuze ko abaturage bahawe umuriro ari abo mu mirenge yose ya Nyagatare, agaragaza ko byari muri gahunda yo kubateza imbere.

Yagize ati “Nta terambere ribaho ahatari umuriro, ni yo mpamvu leta ishaka ko umuriro ugera kuri buri wese kugira ngo mubashe kwiteza imbere. Mukoreshe uyu muriro ukomoka ku zuba neza, abana bige neza, mugire isuku kandi n’umuriro w’amashanyarazi urabageraho vuba, murabona ko insinga zageze hano.”

Gahunda ya Leta ni uko Abanyarwanda 70% bazaba bafite umuriro mu mwaka wa 2018, 48% bakazaba bakoresha amashanyarazi afatiye ku mirongo migari naho 22% bakazaba bakoresha umuriro wo ku mirongo migufi harimo n’imirasire y’izuba.

Ntabanganyimana Yobu na we wahawe umuriro avuga ko yabaga mu icuraburindi akenshi yabuze amafaranga yo kugura amabuye y’isitimu none akaba agejejweho umuriro ku buntu, ati “Ndashimira Leta y’Ubumwe, sinari nzi ko nanjye nabona umuriro iwanjye.”

Meya w’Akarere ka Nyagatare, Mupenzi George, yijeje abaturage ko leta ibazirikana kandi ko izakomeza kubagezaho ibyiza byose harimo umuriro, imihanda, amavuriro n’ibindi uko ubushobozi bugenda buboneka.

EDCL yatangaje ko mu baterankunga mu gikorwa cyo gucanira abatishoboye harimo MTN Rwanda, Banki ya Kigali n’uruganda rukora ibinyobwa (Bralirwa) ndetse hakaba hagishakwa n’abandi baterankunga.

Iyi mirasire yagejejwe ku baturage n’isosiyete yitwa Ignite Power ariko leta ikaba ifitanye amasezerano y’ubufatanye n’ibigo 24 bikwirakwiza umuriro ukomoka ku mirasire y’izuba.

Kamanzi Emmanuel yari asanzwe ari Umuyobozi wa EDCL
Umwe mu baturage bahawe umuriro ukomoka ku mirasire y'izuba ashimira leta
Imiryango y’abatishoboye 500 yahawe umuriro ukomoka ku mirasire y'izuba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages