Ni abahinzi bibumbiye mu makoperative atandukanye, bavuga ko basanzwe bahinga imbuto izwi nka Kigori, ariko uyu muceli ntukigezweho kuko hari indi myiza ihumura iri ku isoko mu Rwanda, bagasaba ko hakorwa ubushakashatsi bakobona imbuto nshya.
Ni ibyifuzo bagejeje ku munyamabanga wa Leta muri Minagri, Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome, wari mu ruzinduko i Nyamasheke mu ntangiriro z’iki cyumweru.
Uwamahoro Cecile yagize ati “Dukeneye ko twabona imbuto yashobora igishanga cyacu kandi ijyanye n’igihe, ku buryo ayo mafaranga baha abandi ku giciro cyo hejuru natwe bazajya bayaduha kuko kigori iri hasi y’iyo yindi.”
Ntivuguruzwa Gervais we ati “Imbuto y’umuceli wa kigori ntabwo ihumura, nanjye ngiye ku isoko sinjya nyigura n’abandi ntibayikunda, ntabwo iryoha nk’indi miceli iva za Bugarama n’ahandi.”
Kuba bagihinga iyi mbuto ya kigori, bamwe bavuga ko bibagiraho ingaruka zirimo ko bagurirwa ku giciro gito kandi baba batakaje imbaraga n’amafaranga menshi mu kwita kuri uyu muceli, kandi utagikunzwe ku isoko.
Nyirahabimana Perusi yagize ati “Urebye imisanzu dutanga n’ifumbire ni byinshi kandi duhinga imbuto itera cyane kandi ngo inakundwe, badufashije badushakira imbuto nshyashya.”
Dr Ngabitsinze yavuze ko ubushakashatsi buri gukorwa kugirango haboneke imbuto ishobora guhangana n’umuceli uturuka mu bindi bihugu, ucuruzwa mu Rwanda.
Ati “Tugomba gufatanya kuko niko kazi kacu dushinzwe mu bijyanye n’ubushakashatsi kandi n’ubundi burimo burakorwa, ahubwo ikigiye gukorwa ni ukubyihutisha cyane kugirango babone iyo mbuto.”
“Ikindi kiri mu muceli buriya ni ubwiza bw’umuceli wacu, kuko ubu dufite indi miceli ituruka hanze, ubukungu bwacu burafunguye, tugomba gucuruzanya n’abandi natwe tukareba uburyo twateza imbere ibyacu. Aho naho turashaka gufatanya ngo turebe aho ikibazo cyo kugirango umuceli ube mwiza kiri, hanyuma nawo ube wagira imbaraga uhangane n’undi uva mu bihugu bitandukanye.”
Ubuhinzi bw’umuceli mu Karere ka Nyamasheke buhingwa kuri hegitari ibihumbi umunani, mu gihembwe gishize cyihinga barasaruye toni 2600.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!