Nyamasheke ni ko Karere ka mbere mu Rwanda gafite ibiti byinshi bya kawa bingana na miliyoni 13, bikagaha amahirwe yo kugira umusaruro mwinshi mu Rwanda.
Umusaruro wa toni ibihumbi 13 winjirije abatuye Nyamasheke miliyoni 701 n’ibihumbi 400 by’amafaranga y’u Rwanda, mu gihe mu mwaka ushize bari babonye amafaranga arenga miliyari imwe na miliyoni 269.
Ibi ngo kugira ngo bigerweho birasaba ko kawa ikorerwa cyane ku buryo ibiti bishaje birandurwa hagaterwa ingemwe nshya, ibiti bimwe na bimwe bigasazurwa hakatwa ibishaje, kugira ngo hashibuke ibindi bishya.
Nubwo ubuyobozi bubasaba ibi, bamwe mu baturage bavuga ko kugira ngo bigerweho bakwiriye kubona ingemwe nshya hafi yabo, kuko kuzibona bibagora.
Nyiranziha Nirida ati “Hano iwacu nta mucuruzi w’ingemwe tubona, kuva hano Karambi n’i Nyamasheke hose ntabwo tubona uzicuruza.”
Nzacayumwami Yeremiya yunzemo ati “Ntitubona ingemwe ngo tuvugurure igipimo, urabona izi kawa zimaze imyaka irenga 30, urumva kubona umusaruro kuri ibi biti biragoye, tubonye izo ngemwe hafi umusaruro waboneka.”
Umukozi ushinzwe gukurikirana igihingwa cya kawa mu kigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi, NAEB, Alex Nkurunziza, yavuze ko mu rwego rwo gukemura icyo kibazo, bagiye gukorana n’inganda zitunganya kawa, zikabasha kugeza ingemwe ku bahinzi hafi yabo.
Ati “Turi gukorana n’inganda zitunganya umusaruro wa kawa zo mu gihugu maze tujye tubaha ibikoresho bisabwa bategure ingemwe.”
Ibi biramutse bikozwe ngo byatanga umusaruro ku buryo buri giti cya kawa kibonekaho ibiro biri hagati ya bitandatu n’umunani, nk’uko byemezwa n’Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Nyamasheke ushinzwe ubukungu, Ntaganira Josue Michael.
Ati “Umusaruro wabonetse n’umubare w’ibiti usanga harimo ikinyuranyo kinini ku buryo igiti cyera ikilo kimwe cy’ibitumbwe, kandi mu gihe cyaba cyakorewe neza cyakwera hagati y’ibilo bitandatu n’umunani. Kuba ikawa ititabwaho dusanga duhomba amafaranga menshi.”
Umusaruro wa kawa mu Rwanda mu mwaka ushize winjije amadorali y’Amerika miliyoni 68. Iterwa ry’ingeme nshyashya no gusazura kawa bizatuma mu Rwanda muri 2024, umusaruro ugera kuri toni ibihumbi 31, ukinjiza miliyoni 98 z’amadorali y’amerika.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!