Abahinzi 3000 bo mu mirenge ya Kanjongo, Macuba na Karambi bibumbiye muri Koperative COTHEGA (Cooperative du the de Gatare), bavuga ko iyo bajyanye icyayi cyabo gitunganyirizwa i Gisovu kihagera nyuma y’amasaha arindwi.
Iki kibazo ariko abahinzi babwiye abadepite babasuye ko bishimira ko bari kubona imirimo yo kubaka uruganda rushya hafi yabo irimbanyije.
Nzeyimana Joseph ati “Icyayi cyacu tukijyana mu Gisovu, bidutera igihombo kuko hari icyayi gipfira mu mudoka kubera ko kiva kure wakigeza kuri site aho bagipimurira kikaba cyangiritse, ariko uruganda ubwo ruri hafi ntekereza ko icyo igihombo cyose kizagabanuka kuko icyayi cyose kizajya kijya mu ruganda.”
Katishitiki Jean Damascene yunzemo ati “Nigeze nsoroma ibiro 600, nza kuri SACCO nje gufata amafaranga nsanga cyarapfuye ntarabimenye, urumva ni igihombo. Kuva aha ujya mu Gisovu ni urugendo runini ku buryo ugiye n’amaguru ni amasaha arindwi, kuva uruganda rugeze hano, urumva ko kitazongera gupfira mu nzira kuko uru ruganda ruri kubakwa hafi yacu.”
Uru ruganda rwatangiye kubakwa muri Kanama 2016 ruzuzura rutwaye miliyoni 12.3 by’amadolari y’Amerika, ruri kubakwa na Rwanda mountain tea ifatanyije na koperative y’abahinzi.
Rufite ubushobozi bwo kuzajya rwakira toni 360 z’icyayi ku mwaka zigomba guhingwa kuri hegitare 2600, nyamara abahinzi bahinga icyayi kuri hegitare 1600.
Uru ruganda ruri gushaka aho rwakura hegitare 900 z’ubutaka zirimo 600 zo guhingaho icyayi na 300 ziteyeho amashyamba yo kwifashisha nk’ibicanwa.
Mu ruzinduko barimo rw’iminsi icumi bareba ibikorwa byagize ingaruka nziza ku baturage, Depire Kankera Marie Josee na Kerenzi Theonetse, basabye abahinzi kunoza no kongera ubuso buhinzeho icyayi kugira ngo babashe guhaza uruganda ruzuzura muri Kamena 2017.
Depite Kankera yagize ati “Reka nshime cyane sosiyete yubatse uruganda hano, mwamaze kumenya uru ruganda ko ari urwacu tugomba kuruha umusaruro uhagije kugira ngo rukore neza, nibwo amafaranga yinjira, cya giciro mwagiye muvuga ngo ni gitoya kigomba kwiyongera kiziyongera kubera mwebwe.”
Akomeza agira ati“Nimutanga umusaruro mwiza ukagenda ku isoko mpuzamahanga ukagurishwa neza, niho NAEB ikura igiciro cy’ukuntu muzagurisha ibibabi by’icyayi mu gihembwe gikurikiyeho ariko birasaba ngo natwe dukore cyane.”



















TANGA IGITEKEREZO